RFL
Kigali

Ibyamamare John Legend na Denzel Washington bavutse iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/12/2017 10:40
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya nyuma mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 363 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 3 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1612: Umuhanga mu bumenyi bw’ikirere Galileo Galilei, niwe wa mbere wabashije kubona umubumbe wa Neptune n’ubwo icyo gihe yawitiranyije n’inyenyeri isanzwe.

1836: Australia y’amajyepfo na Adelaide byarashinzwe.

1836: Igihugu cya Mexique cyabonye ubwigenge bwuzuye ku gihugu cya Espagne.

1846: Leta ya Iowa yabaye leta ya 29 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1895: Auguste na Louis Lumiere, bafatwa nk’abavandimwe bavumbuye sinema, berekanye filime ya mbere yishyuwe ahitwa Grand Café ku muhanda wa Capucines, bikaba ariho hatangiriye kwerekanira filime mu byumba bya sinema mu mateka y’ubu buhanzi ku isi.

1895: Wilhelm Röntgen yashyize hanze agatabo gakubiyemo ubuvumbuzi bw’ubundi bwoko bw’imirasire, yaje kwitwa imirasire ya X (X-Rays).

1972Kim Il-sung wari usanzwe ari minisitiri w’intebe wa Koreya ya ruguru, akaba n’umunyamabanga wa mbere w’ishyaka ry’abakozi yabaye perezida wa mbere w’iki gihugu, kuri ubu akaba afatwa nk’uwashinze iki gihugu.

2008: Ingabo za Leta y’inzibacyuho muri Somalia zifatanyije n’iza Ethiopia, zafashe umurwa mukuru Mogadishu wari mu maboko y’umutwe wa Kisilamu wa Al-Shabab.

2010: Imyigaragambyo mu bihugu by’abarabu yatangiye gufata indi ntera mu gihugu cya Algeria, nyuma ikomeza gusakara mu bindi bihugu by’abarabu.

2014: Indege y’ikompanyi itwara abagenzi ya  Indonesia AirAsia yakozereye impanuka mu bunigo bwa Karimata ubwo yerekezaga muri Singapore, abantu bagera ku 162 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1856Woodrow Wilson, wabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 28 nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1924.

1922: Stan Lee, umukinnyi wa filime, umushoramari, umwanditsi, akaba n’umunyamakuru w’umunyamerika nibwo yavutse.

1924: Milton Obote, perezida wa 2 wa Uganda nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2005.

1937Ratan Tata, umushoramari w’umuhinde akaba akomoka mu muryango washinze uruganda rwa Tata ruzwiho gukora imodoka nibwo yavutse.

1954: Denzel Washington, umukinnyi, umuyobozi n’umushoramari wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1969: Linus Torvalds, umuhanga muri mudasobwa w’umunyamerika ukomoka muri Finland, akaba ariwe wakoze porogaramu ya Linux kernel nibwo yavutse.

1978: John Legend, umuririmbyi, umucuranzi wa piano akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1980Lomana LuaLua, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukongomani nibwo yavutse.

1981Sienna Miller, umukinnyikazi wa filime akaba n’umunyamideli w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2009The Rev, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Suburban Legends, yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko.

2012: Mark Crispin, umuhanga muri mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze porogaramu ya IMAP yitabye Imana, ku myaka 56 y’amavuko.

2012: Tommy Keane, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland yitabye Imana, ku myaka 44 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND