RFL
Kigali

Ibyago 5 biterwa no kutanywa amazi ahagije

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/07/2014 14:53
4


Nubwo benshi muri twe tuzi ko kunywa amazi ari ingenzi mu buzima, ntitumenya neza ko iyo tuyanywa tuba twirinda ibyago bikomeye imiri yacu ndetse n’ubuzima bwacu bwa buri munsi ari nayo mpamvu usanga benshi bayanywa badashyizeho umwete.



Nyamara amazi ni ingenzi cyane kunywa amazi kuko aturindira ubuzima haba mu kuburinda umuze uwo ariwo wose haba no mu mibereho ya buri munsi tubamo.

Hari ibyagobigera kuri 5 byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko bishobora gutera umubiri w’umuntu ndetse bikamugiraho ingaruka zikomeye mu gihe atanywa amazi ahagije

1. Gutakaza ubwenge buhoro buhoro

Nk’uko bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’ubwonko n’imitekerereze y’abantu babigaragaje, ubwonko bw’umuntu bugenda butakaza ubudahangarwa babwo iyo umuntu atanywa amazi ahagije bityo bikamuviramo kujya yibagirwa vuba ndetse no kumanuka cyane mu buryo bw’imitekerereze. Niba wifuza gukomeza kuba umuhnaga mu ishuri ndetse no gukora imirimp yawe mu bwenge n’ubuhanga, iga kunywa amazi menshi.

2.Guhorana umushiha n’umutima mubi

N’ubwo bigoye cyane kubyumva nibyo cyane rwose amazi agira uruhare mu guhindura uko umuntu yiyumva ndetse n’uko abana n’abandi. Ubushakashatsi bwakozwe rero bugaragaza ko iyo utanywa amazi ahagije urangwa n’umushiha wa buri kanya ndetse no kurakazwa n’ubusa.

3.Kurya birenze ibikenewe

Iyo umuntu atanywa amzi ahgije aryoherwa n’ibiryo ndetse agahorana ipfa ryo kurya buri gihe kandi mu by’ukuri mu nda ahaze. Ibi rero nabyo byangiriza ubuzima cyane kuko burya n’ubwo inzara igira ingaruka mbi ku mubiri n’ibiryo byinshi birengeje urugreo kandi bitaririwe kju gihe nabyo bitera ingaruka nyinshi ku mubiri wacu nk’umunaniro ukabije, gutekereza hafi n’ibindi nk’ibyo. Ni byiza rero ko wiga kunywa amazi kandi ahagije kugira ngo wirinde kurya ibidakenewe.

4.Umuze

Burya ubuzima buzira umuze ni ikintu guhenze cyane bityo kubibuzwa n’uko wanze kunywa amazi biteye isoni n’agahinda. Nyamara nk’uko byagaragye mu bushaashatsi bwakozwe bubigaragaza, 60 kugeza kuri70% y’ibigize umubiri wacu ni amazi, bityo rero iyo udahaye umubiri amazi ahagije utuma ibyo bice by’umubiri wawe bikora nabi bityo ukaba wakwibasirwa n’indwara nyinshi zidasibanutse ndetse zishobora no kugorana kuzivura.

5.Gukomera gukabije k’umubiri n’umunaniro uhoraho

Umubiri w’umuntu uba ukeneye koroha ahanini kugira ngo unanuke ndetse unabashed gutuma nyirawo abasha kuruhuka no kwigorora mu bihe ananiwe. Kutanywa amazi rero bituma umubiri ndetse n’imikaya bikomera cyane bityo kubirambura bikaba ikibazo cyane ari n’ayo mpamvu usanga umuntu aba ananiwe cyane kandi atanagororotse. Ibi bikaba bishobora no kugira ningaruka ku nyama zimwe na zimwe zo mu nk’amara, umwijima n’impyiko kandi ni zo nyama zikora isuku y’umubiri w’umuntu.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fanny9 years ago
    Yes ni byiza kbs iyaba byandikwaga ku byapa byo ku muhanda (bosebabireba) kugirango twese tubibone nabatabasha kujya kuri net. Allooooooo MINISANTE murakora iki ?
  • bubuti9 years ago
    ibi bintu nukuri nibyo ndabyemeye.najyaga nibaza kubyo kwibagigwa kurya gukabije umushiha.none ndabibonye.kuko sinjya anywa amazi pe.kandi byatangiranye nimyaka ine ishize ntayanywa.reka mpite nyashaka ahubwo
  • 9 years ago
    ni byiza cyane rwose iyo umuntu atanywa amazi agira umwuma ukabije cyane
  • 9 years ago
    ni byiza cyane rwose iyo umuntu atanywa amazi agira umwuma ukabije cyane





Inyarwanda BACKGROUND