RFL
Kigali

Ibishishwa by’indimu, ingirakamaro ku mubiri w’umuntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/11/2017 11:22
1


Ubusanzwe ibishishwa by’indimu ni kimwe mu bintu bititabwaho n’abantu batari bacye aho baba bibwira ko nta kamaro bifitiye umubiri w’umuntu ariko burya ngo si ko byagakwiye kugenda kuko byifitemo intungamubiri nyinshi zafasha umuntu mu buzma bwe bwa buri munsi



Amakuru dukesha ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abongereza cyita ku bijyanye n’imiti, avuga ko  mu bishishwa by’indimu ubwabyo huzuyemo potasiyumu izwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso, vitamine C, calcium n’izindi ntungamubiri zifite ubushobozi bwo kurwanya uburozi ubwo aribwo bwose bwinjiye mu mubiri w’umuntu

Ese ibishishwa by’indimu bifite akahe kamaro ku mubiri w’umuntu?


Nkuko twabivuze haruguru, ibishishwa by’indimu bifite ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri w’umuntu bitewe n’ibinyabutabire byiganjemo

Bitewe na PolyMethoxylated Flavones ziba mu bishishwa by’indimu, zituma habaho ubwirinzi bw’indwara ya diabete ndetse bikanatuma umusemburo wa insulin ukora neza mu mubiri w’umuntu

Kubera ibinyabutabire twabonye byigaje mu bishishwa by’indimu, ngo bifite ubushobozi buhanitse bwo kugabanya cholesterole mbi mu mubiri mu gihe wihaye gahunda yo kubirya ku mafunguro yawe ya buri munsi

Ibishishwa by’indimu ngo byoroshya munda, bikarinda ikirungurira ndetse no kuzamuka kwa aside yo mu gifu bigatuma bya byuka byose biva mu mara bisohokamo neza umuntu agasigara yumva aguwe neza kubera kurya ibishishwa by’indimu gusa

Ibishishwa by’indimu kandi ngo bishobora kuvamo amavuta azwiho kurwanya virus na za bacteri zitandukanye mu mubiri w’umuntu

Src: www.thankyourbody.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irambona zabulon11 months ago
    Nukuri ndabashimiye cyane Nashaka mumbwire akamaro k'imbuto z'indimu





Inyarwanda BACKGROUND