RFL
Kigali

IMYAMBARIRE: Ibintu umugabo/umusore wese w’umusirimu yagakwiye kuba atunze

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/01/2017 19:05
4


Hari bamwe mu basore cyangwa abagabo bibwira bati ‘ndi umugabo kwambara uko mbonye ntibyambuza kubona umukobwa nshaka’, nyamara iyi mvugo ntivuga ukuri kuko iminsi turimo abantu bose bahagurukiye kuba abasirimu no kugaragara neza.



Imyambarire ni kimwe mu bintu by’agaciro cyane ndetse bishobora kugaragaza n’uwo uri we cyangwa icyiciro cy’ubusirimu ubarizwamo. Abasore b’abanyamujyi icyitwa imyambarire bagenda bagisobanukirwa ariko ushobora kwibwira ko nawe uri mu basirimu nyamara wareba ku byo tugiye kukwereka wagakwiye kuba utunze ugasanga hari ibyo utari watekereza gutunga. Irebere nawe niba uri umusirimu ibyo ugomba gutunga:

1. Ishati nziza y’umweru

Umweru ni ibara ry’ubusirimu. Ku basore n’abagabo ishati y’umweru kandi nziza ni ingenzi cyane kuko ijyana n’ibintu byose kandi iba isirimutse igihe wayambaye. Ushobora kuyambara wambaye ipantaro y’ikoboyi, cotton n’ubundi bwoko bwose bw’ipantaro waba wambaye.

2. Kositimu nziza ijyanye n’uko ungana kandi yirabura

Kositimu ni umwenda w’ingenzi cyane ku musore cyangwa umugabo ushaka kuba umusirimu, ushobora kuyikenera kenshi yaba mu bukwe, mu biro n’ibindi.

3. Isaha nziza

Mu myambarire y’umusore w'umusirimu ntihagomba kuburamo isaha nziza itari ibonetse yose ahubwo isaha koko umuntu areba akabona ko isirimutse.

4. Sneakers

Ni inkweto nziza ugomba kuba utunze nk’umusore w’umusirimu kuko igihe cyose utahora wambaye amakositimu. Izi nkweto nazo ni insirimu kandi ntizihenda cyane ugereranije n’ingozi z’umusirimu.

5. Ipantaro nziza yo mu bwoko bwa cotton

Izi pantaro nazo ziri mu bintu bigomba gutungwa n’umusore w’umusirimu kuko ushobora kuzambara ukagaragara neza.

6.  Ikoboyi (Jeans)

 

Ni umwenda w’ingenzi umusore w’umusirimu agomba gutunga kuko ukenerwa kesnhi kandi hari ahantu utajya wambaye imyenda yo kurimba cyane

7. Inkweto z’ingozi

Izi zirakenerwa cyane iyo ukeneye kujya ahantu hiyubashye, ni ngombwa kuzitunga niba ushaka kuba umusirimu.

8. Ikofi nziza

Ugomba kuba uyitunze niba ushaka kubarirwa mu basore basirimutse

Source: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jado7 years ago
    umugabo/sore w' umusirimu agomba kuba atunze ikoti rya cuir rimukwira neza, kandi akaba afite smar phone nziza
  • jado7 years ago
    umugabo/sore w' umusirimu agomba kuba atunze ikoti rya cuir rimukwira neza, kandi akaba afite smar phone nziza
  • 7 years ago
    Ceinture nziza nayo
  • 7 years ago
    Murakoze cyane ku butumwa muduhaye. Ikibazo mfite ikofi nziza ubwo mushatse kuvuga ikofi imeze ite? Cg nikofi itatse neza ? Ndavuga iri loaded na mulla cg amafaranga?





Inyarwanda BACKGROUND