RFL
Kigali

Ibintu 8 ushobora gukora mu rukundo rukarushaho kuryoha

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/05/2018 21:51
0


Mu buzima cyane cyane mu rukundo nta kintu kiryoha nko kuba inshuti magara n’umukunzi wawe kuko mwembi murafunguka mukanishimana kurushaho. Mu kurushaho kuryoherwa n’ubuzima hari bimwe mu bikorwa mushobora gukorana mukishima kurushaho.



Twifashishije urubuga rwa Capitalfm, tugiye kubagezaho ibintu 8 mu bikorwa wakorana n’umukunzi wawe mukishimana kandi nta kigoye kirimo. Erega burya urukundo si intambara, ni utuntu duto duto gusa dusaba kuzanamo udushya kuko ntirugira 'formule' ihoraho kuri bose.

1.Gusangirira ku kiyiko kimwe

Ibi ntimubikora kuko mudafite ubushobozi bwo kugira ibiyiko cyangwa amakanya abiri cyangwa menshi arenze. Ahubwo gusangirira ku kiyiko kimwe, ni ikimenyetso cyo kurushaho kwegerana no kutanenana na gato. Uzabigerageze ku mukunzi wawe.

2.Gukina udukinamico

Mu gukina udukinamico akenshi biba mutanabiteguye mwembi, umwe agahita yigira mwarimu undi akigira umunyeshuri mukamera nk’abari mu ishuri bitunguranye rwose mu buryo mutiteguye. Ugasanga umwe abaye umubyeyi undi akaba umwana cyangwa umwe akaba umuganga undi agahita aba umurwayi. Ibi mushobora no kubikina muri mwembi babiri gusa. Bituma murushaho kwisanzuranaho, mukanezerwa.

3.Gusangira bombo

Mushobora kuba mufite bombo cyangwa chocolat mukayisangira, umwe ahereza undi imuvuye mu kanwa. Aka ni akantu mushobora gukora mukaryoherwa mwembi, mukaba mwanatwarwa bikabageza no ku gikorwa cyo gusomana atari kuri bombo gusa.

4.Kogana

Mu kogana n’umukunzi wawe, ushobora kumwoza cyangwa we akakoza nko mu mugongo cyangwa ibirenge n’ahandi uretse ko buri wese ashobora no kwiyoza ariko mwembi muri kumwe mu bwogero. Nyuma yo kogana kandi, ushobora no kumusiga, muganira byoroheje. Iki ni igikorwa gishobora gukorwa umwanya muto ariko kigatanga umusaruro munini kuko buri wese asigara afitiye icyizere cyisumbuyeho mugenzi we no kumwubaha kurushijeho.

4.Gusengera hamwe

Uretse ko muba mukwiye no gushimira Imana kuba yarabahuje, ariko muba mukwiye no kuyiragiza urukundo rwanyu ikazarubakomereza. Nta gikorwa na kimwe mudakwiriye gusengera byose byarushaho kubaho uko mubyifuza mubihaye Imana ikabigenga mu bubasha bwayo, mugasengana ndetse mugasengerana.

5.Gukina udukino

Mwembi babiri, gukina udukino tubahuza kurushaho biba byiza mu rukundo. Nko gukinira ku musego muwuterana, utsinze undi agatangira kuburana ibihembo. Mugakina kwihishanwa, gushyushyanya intoki, kwiruka n’ibindi. Muba mumeze nk’abandi bikabahuza kuko murushaho kujya mu isi imwe mwiyumvanamo kurushaho.

6.Muhanagurire amatwi

Aha ntibireba umuhungu gusa cyangwa umukobwa gusa. Buri wese ashobora kubikorera undi. Umwe akaryama ku bibero by’undi akamukorera isuku mu matwi, nyuma n’undi akabigenza atyo. Burya mu matwi haba uburyo bworoshye bwo kuzamura cyane amarangamutima cyane. Umuntu wafata umwanya wawe ukamukorera isuku mu matwi nawe akabigukorera, birushaho kongera umunezero n’amarangamutima meza mu rukundo rwanyu mwembi.

7.Musohoke muge ahantu hatuje

Ntabwo byari kutugora kuvuga gusa ngo ‘Musohoke’. Ariko twanditse ngo ‘Musohoke muge ahantu hatuje’. Mushobora gusohoka mukajya ahantu hashyushye hari abantu benshi, ni byiza nabyo bitewe n’ibyo mukunda ntitwabinenga na gato. Ariko mufate igihe muge ahantu hatuje, muhane umwanya muganire, mwumvane, musangire ibitekerezo. Ibi ni ikimenyetso cy’urukundo, kubahana no gushyigikirana mu rukundo rwanyu.

8.Mwifotozanye

Ni byiza ko urwo rwibutso rw’ifoto murugirana mwembi. Mwifotoze mwishimye, bizababera impamvu n’inkomezi nimujya mureba kuri ayo mafoto. Gusa mwirinde cyane ayo twakita ko akojeje isoni.

Hari abakunda gukora bimwe muri ibi bikorwa by’urukundo nko kwifotoza, bakaba banifata amafoto cyangwa amashusho ndetse bamwe bakaba babyifata bari gukora imibonano mpuzabitsinda. Ntitwabyita bibi kuko muba mwumva mwe babiri muryohewe nabyo. Ariko n’ubwo bivugwa kenshi ko urukundo ari impumyi, ntimugomba kuba n’impumyi mu bwonko.

Wibuke ko niba ari umukunzi wawe mutarabana mukifata ayo mafoto n’amashusho, mushobora gushwana nabi ayo mafoto agakwirakwizwa hose. Ibyiza ni uko bimwe muri byo utabikorana n’umukunzi wawe ahubwo wabikorana n’uwo mwamaze gushakana nk’umugore n’umugabo. Kuko ubonye wandagajwe ku bw’ibyo witaga urukundo, igisebo cyabitwikira byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND