RFL
Kigali

Ibintu ukorera amenyo yawe bikarushaho kuyangiza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/05/2018 17:58
0


Hari ibintu buri gihe benshi bakunze gukorera amenyo yabo ariko bikarushaho kuyangiza cyane ko bibwira ko ntacyo byayatwara ariko buhoro buhoro agenda yangirika ku buryo bukomeye.



Dr.Hadie Rifais, umwe mu mpuguke mu bijyanye n’amenyo aravuga ko hari ibyo ukwiriye gukorera amenyo yawe akagira ubuzima bwiza.

Ese ni ibiki ukwiriye kwirinda gukorera amenyo yawe?

Ushobora kuba ari ubwa mbere ubyumvise ariko uretse bombons n’ibinyobwa byifitemo gaz, hari ibindi biribwa ndetse n’ibinyobwa bigira uruhare runini mu kwangiza amenyo yacu nk’umuceri w’umweru ndetse n’ubugari.

Dr. Hadie akomeza avuga ko hakwiye kwirindwa ibinyobwa nka sodas, ibiribwa bisharira nk’indimu, ikindi kandi ngo ikawa ndetse n’icyayi cya mukaru bigira uruhare runini mu kwangiza amenyo ndetse no kuyanduza bikayahindurira ibara. Kandi ngo n'ubwo ari ingenzi cyane koza amenyo nyuma ya buri funguro, ngo ni byiza cyane kunywa amazi nyuma yo kurya kuko bigabanya imyanda mu kanwa.

Bya bintu by’ingenzi ukwiye kwirinda rero ni ibi bikurikira:

Guhekenya chikarete, kurya ikaramu, guca inzara ukoresheje amenyo, gukoresha amenyo ushaka gufungura ikintu runaka birabujijwe kuko byangiza amenyo buhoro buhoro. Koza amenyo ushyizemo imbaraga nyinshi bishobora kuyangiza cyane ndetse bikaba byanakomeretsa ishinya, mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo, ni byiza gukoresha ukuboko kudafite imbaraga nyinshi kugira ngo utikomeretsa.

Kunywa itabi si bibi gusa ku buzima bwawe ahubwo binangiza amenyo ku buryo bukomeye, bigabanya amacandwe mu kanwa ari nabyo bishobora gutera kanseri yo mu kanwa. Konka intoki nabyo ngo bigira uruhare mu kwangiza amenyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyo bidakurikiranwe hakiri kare.

Ese ni iki wakorera amenyo kugira ngo ahorane ubuzima bwiza?

Dr. Hadie hari inama atanga zo kurinda amenyo ndetse umuntu akabasha no kumwenyura neza biturutse kuri bimwe mu biribwa agiye kugaragaza. Ikintu cya mbere cy’ingenzi avuga gikwiye gukorwa ni ukunywa amazi nyuma yo kurya ndetse ukabasha koza amenyo yawe witonze.

Kugerageza kugirana umubano wihariye n’umuganga w’amenyo kugira ngo ukurikirane ubuzima bw’amenyo yawe uko buhagaze kubera ko iyo ugiye kureba umuganga bitewe n’ikibazo ufite bikubabaza cyane.

Src: health.clevelandclinic.org

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND