Mu gihe ingo nyinshi zikomeje gusenyuka biturutse ku makimbirane hagati y’abashakanye, aho ahanini aterwa no kuryaryana hagati yabo, tugiye kubagezaho ibintu 15 umugabo ukunda umugore we urutagira uburyarya akwiriye kuba yujuje.
Nubwo muri iyi nkuru harimo ingingo buri mugabo ukunda umugore atamuryarya akwiriye kuba yujuje, inyinshi muri zo zirareba cyane abagabo bakijijwe. Dr Robert Lewis yanditse ibintu 25 biranga umugabo utaryarya umugore we, ariko twe twabahitiyemo ibintu 15. Ibyo bintu 15 ni ibi bikurikira:
1. Ashyira umugore we mu mishinga yabo y’ejo hazaza
2. Agira umutima wo guca bugufi no gusaba imbabazi umuryango we aho biba bitagenze neza
3. Aganira n’umugore we ku nshingano z’urugo ndetse bakazigabana mu bwumvikane
4. Asaba umugore we inama n’inyunganizi ku ikoreshwa ry’umutungo wabo
5. Abwira umugore we ibintu amukundira
6. Arangwa no kwitegura/kudatungurwa n’ibihe urushako rwabo ruzacamo ndetse n'ibihe by'ubukure abana babo bazacamo
7. Agira gahunda ihamye yo gusohoka hamwe n'umuryango wose
8. Ashishikariza umugore we gukura akaba umuntu wihagije
9. Asengana n’umugore we mu gihe gihoraho biyemeje
10. Afata umwanya akerekera abana be imirimo inyuranye y'ubuzima busanzwe
11. Yemerera Umwuka Wera akaganza mu rugo rwabo
12. Yubaha umugore we imbere y’imbaga
13. Aha umwanya umugore we agakora ibifite inyungu ku giti cye
14. Asobanurira buri mwana wabo ubuzima bw’imyororokere
15. Agira itsinda ry’abagabo abarizwamo akajya abigisha iby’Umwuka Wera
Src: Charismanews
TANGA IGITECYEREZO