Umubiri wa muntu uremye mu buryo butangaje ndetse ufite ibintu byinshi byihariye uhuriyeho bitangaje benshi baba batazi. Muri iyi nkuru twabatoranyirije ibintu 15 bitangaje kuri bimwe mu bice by’umubiri w’ikiremwa muntu mu ngero fatizo.
1.Amacandwe:Umuntu umwe ku giti cye ashobora kuvubura amacandwe yakuzuza pisine ebyiri zisanzwe mu buzima bwe bwose.
2.Umukondo: Mu mukondo ni hamwe mu hantu hari indiri ya za mikorobe nyinshi ku mubiri w’umuntu kurusha ahandi hose.
3.Ibara ry’amaso: Abana benshi bavukana amaso afite ibara ry’ubururu, akagenda ahindura ibara uko umuntu agenda areba mu mirasire y’izuba
4.Inzara: Inzara zihora zimera igihe cyose cy’ubuzima bw’umuntu ariko urwara rw’ikirenge iyo ruvuyemo bifata umwaka ngo rumere naho urw’intoki bifata amezi atandatu.
5.Uruhu:Uruhu nicyo gice kiruta ibindi ku mubiri w’umuntu, ururambuye ukarusasa hasi rwakwira ubuso bwa metero kare 2(2m2)
6.Amagufa: Ikintu gitangaje ku magufa nubwo avunika ubusa ariko burya ngo akubye inshuro 4 beto mu gukomera
7.Uburebure: Uburebure umuntu afite bugenda bugabanuka, kuva ku myaka 40, umubiri ugenda utakaza byibura sentimetero 1 buri myaka 10. Ibi bituruka ku ngufu umuntu agenda akoresha umunsi ku munsi.
8.Amaraso: Tumwe mu turemangingo tugize amaraso dutanga ibara ritukura ku maraso(globules rouges),nubwo ari duto ariko ngo dushobora kuzenguruka umubiri wose mu munota umwe rukumbi.
9.Igifu: Acide yo mu gifu ifite ingufu zashongesha ibuye rya zinc. Impamvu itangiza igifu nuko uturemangingo twacyo iyo iyi acide itwangije hakavuka utundi tudusimbura vuba na vuba.
10.Umutima: Umutima iyo ukuwe mu mubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo gukora uri hanze yawo amasegonda make.
11.Izuru: Uturemangingo tw’izuru dufite ubushobozi bwo kumva impumuro zirenga 50.000 mu gihe cy’ubuzima bw’umuntu.
12.Ubwonko: 25% by’isukari yinjira mu mubiri ndetse na 20% by’umwuka duhumeka bikenerwa n’ubwonko ariko igisekeje nta stock y’ibi bugira. Ubwonko bukenera guhora bubigabirirwa n’amaraso.
13.Ubushyuhe: Ubushyuhe mu mubiri ntibukunda guhindagurika cyane ariko buramutse buhindutse bwagera ku kigero cyo kubiza igice cya litiro y’amazi mu minota itarenze 30.
14.Amaso: Imitsi ihindukiza ijisho mu bice bitandukanye ishobora kurihindukiza inshuro 100.000 ku munsi, kugirango imitsi y’ukuguru ikore akazi kangana gutyo byasaba umuntu kugendesha amaguru ahantu hangana na kirometero 80.
15.Gusohora imyanda: Umubiri ukenera gusohora imyanda ndetse na bumwe mu burozi, muri iyi myanda rero habamo n’imyanda iri mu bwoko bwa gazi, niyo mpamvu umuntu asura byibura inshuro 14 ku munsi.
Ibi ni bimwe mu byo twabakusanyirije bitangaje ku mubiri w'umuntu nkuko tubikesha urubuga rwa Santeplus. Ese wowe ni iki kigutunguye kurusha ibindi?
By Phn N.Marcelo Baudouin
TANGA IGITECYEREZO