RFL
Kigali

Ibintu 10 bihangayikisha umuhungu ugiye guhura bwa mbere n’umukobwa ashaka gutereta

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/10/2018 8:03
3


Mu gihe abakobwa bamara amasaha bahangayitse byabayobeye bibaza uko bari bwifate ku munsi wa mbere wo kubonana n’umusore bagitangira guteretana cyangwa bafite gahunda yabyo, burya n’abasore ntibaba borohewe.



Umukobwa uba usanga yambara imyenda ahindura, yambara inkweto akongera akavanamo, agahindura isakoshi ndetse n’imisatsi akayifunga bitandukanye ku buryo umunsi wose ashobora kuwumara ari kwitegura. Si abakobwa gusa ariko burya n’abasore ni ko bijya kumera. Umusore usanga nawe aba yibaza akenda keza kamubera, uko ameze n’ibindi byinshi.

Muri za nkuru z’umwihariko wa Inyarwanda.com rero, tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo umusore yibandaho cyane biba byamuhangayikishije iyo agiye kubonana bwa mbere n’umukobwa ashaka gutereta.

1.Ibyo kwambara

Aha ntabwo abahungu babikora nka kumwe kw’abakobwa bambara amakanzu nk’icumi bahindura buri kanya bibaza iyo umusore bakundana aza gukunda. Bamwe mu basore baba bahangayikishijwe n’umusatsi niba uko ungana bijyanye no kwambara ikote (suit) cyangwa se niba ikoboyi nta kibazo. Bo batekereza n’utundi tuntu tw’amafuti utataho umwanya ubusanzwe utekerezaho.

2.Ese araza kunkunda?

Iki ni ikibazo cyo kwibazwa akenshi iyo abantu noneho bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, iki kiba ari cyo kibazo kinini cyane kuko ntuba uzi uko biri bugende kuko ushobora gutungurwa no gusanga mugenzi wawe ari mwiza cyane birenze uko wari ubizi kuko mwibuke ko ubu buba ari ubwa mbere bagiye kubonana.

3.Ese aratera iya mbere?

Hari abasore bakunda ko ibintu byagenda nk'uko umuco wo hambere wahoze aho umuhungu ari we utera iya mbere agashotora umukobwa. Ariko hari n’abasore baba bashaka kubona abakobwa bababanziriza bagakomerezaho. Umusore ugiye guhura n’umukobwa bwa mbere rero aba yibaza niba ari buze gushotorwa cyangwa ari buze gushotora.

4.Araza kuba asa uko asa?

Ba bantu bahujwe n’imbuga nkoranyambaga cyangwa baziranye ku mafoto gusa, usanga umusore yibaza niba umukobwa bagiye guhura kumwe aba asa iyo yisize ibyongera ubwiza (make up) ari nako aza kuba asa mu by’ukuri cyangwa niba bimwe yisiga bimuhindura. Kuko burya abakobwa benshi, ku munsi wo guhura n’abahungu bari kubatereta bwa mbere bagaragara bisize ibyongera ubwiza. Ibi rero bishobora gutera umuhungu urujijo yibaza niba ubwiza yabonye kuri wa mukobwa ari ubw’ukuri koko cyangwa ari bya birungo byakoze akazi.

5.Ahangayikishwa n’icyo gukora

Usanga umuhungu aba yibaza akantu ari buze gukora kadasanzwe ku buryo kaza kunezeza cyane umukobwa bagiye guhura ku buryo ari bumukunde cyane. Abenshi birabahira ariko bamwe kubera kubishyuhamo cyane bajya bisanga ahubwo basenye n’ibyari bihari.

6.Aho guhurira

Birumvikana niba mugiye gusohoka kimwe mu byo umusore arebaho ni ahantu muhurira. Niba ari Restaurant, tuvuge ko muri buhurire i Nyamirambo kuri Tizama Bar Resto cyangwa se i Gikondo kuri Ambassador's Park, usanga umusore ari kwibaza niba umukobwa bagiye guhura bwa mbere ari buhakunde. Cyane nk’iyo umusore we ahakunda aba yumva n’umukobwa akunze yahamujyana n’ubwo bishobora kubaho ko atahakunda kuko abantu bakunda bitandukanye, ariko biba byiza cyane iyo ahakunze kuko uba wizeye ko byibuze ubashize kugira intambwe nziza utera muri we.

7.Impumuro

Yego arabizi ko yoze, arabizi ko yakoze isuku ku mubiri no mu kanwa, ariko azakomeza guhangayikira impumuro ye yibaza uko aza kuba ahumura. Akenshi ibi abitekereza kuko burya ku munsi wa mbere wo kubonana n'uwo utereta, musore igitego cya mbere uzatsinda ni uko ku munsi wa mbere ari nawo munsi uzamusoma bwa mbere. Ngaho tekereza ku mpumuro yawe, mu kanwa uhiteho cyane kuko byose bishobora kuba byagenze neza icyo cyonyine kikabyica byose.

8.Ndabikora gute?

Aha umusore aba yibaza igikorwa cya kigabo aza gukora n’uko aza kugikora ku buryo biza gukurura wa mukobwa by’iteka ryose. Biragoye kumenya icyo gukora hano n’uko wagikora kuko abandi barabikoze guhimba igishya bizagorana. Ushobora kumukururira intebe ngo yicare, ushobora kumufungurira umuryango w’imodoka, ushobora kumutwaza isakoshi…Buri wese n’uburyo bwe, n’agashya ke. Hano rero umusore aba yibaza icyo ari bukore cyikanyura umukunzi we.

9.Kwifata cyane

Abenshi hano bagiye guseka ariko nk’uko n’ibindi tutabiciye ku ruhande n’iki ntitugiye kukibika kuko turi ibiremwamuntu kandi ni ibintu tubana nabyo buri munsi. Si no ku musore gusa n’uko ari bo twibanzeho muri iyi nkuru yacu; uzasanga umusore ari kwibaza uko ari bubigenze nakenera gusura cyangwa se uko yifata cyane nashaka gukoresha ubwiherero mu buryo bwihuse kandi butunguranye.

10.Kwitinya

Kwitinya mu ndeshyo, kwitinya mu mitungo, kwitinya ku isura n’ibindi. Umusore ashobora gutinya ko nimuhura bwa mbere uza wambaye inkweto ndende ukaba umusumba. Iki gihangayikisha benshi iyo bahuriye kuri za mbuga nkoranyambaga twakunze kugarukaho. Niba nawe ari muremure wenda ntazabihangayikira ariko ntihazabura ibindi yitinyaho.

Ibi ni bimwe muri byinshi umusore ashobora kwibandaho cyane no guhangayikishwa nabyo ku munsi wa mbere agiye guhura n’umukobwa agiye gutereta. Ubutaha tuzarebera hamwe ibyo abakobwa bahangayikira nimugaragaza amatsiko yabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera5 years ago
    iyi nkuru nimpamo pe kandi congz Kajette uzi gutomora inkuru ndetse no kuyishyiramo amarangamutima yawe keep on
  • UWIRAGIYE3 years ago
    IMANA IBAHE UMUGISHA KU MPUGURO NZIZA MU MPAYE
  • Rwagaju japhet2 years ago
    Congz bapapa mwaziye igihe kbxa





Inyarwanda BACKGROUND