RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara bita 'Agahurura' ifata abagabo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2018 15:32
1


Nyuma yo gusanga benshi batazi ibijyanye n’indwara yitwa agahurura ifata abagabo twegereye umuganga uvura akoresheje ibimera mu ivuriro imbaraga z’ibimera Health center maze adusobanurira byinshi kuri iyi ndwara.



 Ese Agahurura ni ndwara ki?

Indwara y’Agahurura ni indwara ifata abagabo, aho usanga umugabo ahura n’ikibazo gikomeye agahora ararikiye gukora imibonano mpuzabitsina buri munota. Aha rero umugabo ashobora kubiterwa n’impamvu zitandukanye aho usanga uwo muntu aba yarafashwe akiri muto akabatwa nabyo nkuko ku munywi w’itabi bigenda.

Noneho we ahora yumva yakora imibonano mpuzabitsina buri gihe yabona umuntu w’igitsinagore uwo ari we wese yaba umukecuru, umugore, inkumi n’umwana muto cyangwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, akumva yahita akora imibonano mpuzabitsina atitaye ku wo bayikorana apfa kuba ari igitsinagore gusa.

Icyo gihe rero iyo amaze kubikora agasohoka akabona undi ahita yongera akabishaka, rimwe na rimwe ugasanga arakorakora ku mabuno y’abakobwa n’ibindi bikorwa bibi bisa n’ibyo.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Iyi ndwara ishobora guterwa  n’uko umuntu uyirwaye baba baramuroze. Ishobora guterwa n’uko umuntu uyirwaye aba yarikinishije igihe kinini cyane noneho akazagera aho bimurenga akananirwa kugenzura umubiri we.  Ishobora no guterwa n’ibyo umuntu arya cyangwa anywa bikamwongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishatse.

Iyio rero ni indwara abagabo benshi babana nayo muri iyi minsi ya none ndetse n’abasore nuko bakunze kubatwa na yo ugasanga umuntu ni umusirimu ku rwego runaka ariko afite igishakwe cyo kuba yirwariye indwara yitwa Agahurura.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho icyo wakora kugira ngo ukire indwara y’agahurura niba warabaswe nayo cyangwa hari uwo uzi uyirwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mfuranzima jamus6 years ago
    ncutizanje nanje ndayirwaye nimuryeraryeze mutubwire





Inyarwanda BACKGROUND