RFL
Kigali

Google iyoboye urutonde rw’ahifuzwa gukorerwa n’abarangiza amashuri mu Bubuligi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:27/09/2018 15:42
0


Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Universum bugaragaza ko abanyeshuri bari basoza amasomo muri kaminuza n’amashuri makuru mu Bubiligi mu mashami y’ikoranabuhanga n’ubucuruzi abenshi bifuza gukorera Google barangije.



Universum ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bikorere y’ibigo bikomeye hirya no hino ku isi kiragaragaza ko mu bu bushakashatsi bushya bwakorewe ku basoza amashuri makuru na kaminuza mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’uburayi ku bagera ku 8000, cyasanze ko abasoza aya mashuri ku kigero cya 29% biga ibijyanye n’ubucuruzi bifuza gukorera isosiyete y’ikoranabuhanga ya Google. Ni mu gihe 26% biga iby’ikoranabuhanga nabo bifuza gukorera Google mu gihe bazaba barangije amasomo yabo.

Ibi bipimo bishyira isosiyete ya Google kuba iy’ibifuzwa n’abashaka imirimo kurusha izindi zikorera mu gihugu cy’u Bubiligi. Inyuma ya sosiyete ya Google izindi sosiyete zifuzwa gukorwamo n’abarangije kwiga amashuri mato na kaminuza haza isosiyete ya Coca-Cola, ikompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, isosiyete ya Microsoft y’abanyamerika.

7 sur 7.be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND