RFL
Kigali

Gisozi: Igiterane "Revival Network Conference" ku nshuro ya 9 cyatangiye

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 19:17
0


Urusengero Revival Palace Church rukorera ku Gisozi rwatangije igiterane cyarwo ngarukamwaka bita “Africa Revival Network conference” kibaye ku nshuro yacyo ya cyenda, kikaba kirimo kuba kuva kuri iki cyumweru tariki ya 27/07 kikazasozwa tariki 3/10/2014.



Nk’uko twabitangarijwe na Bishop James Mulisa umuyobozi wa Revival Palace Church, kuri iyi nshuro ya cyenda iki giterane bagiteguye neza kurushaho dore ko cyahuje abantu baturutse mu bihugu 14 byose kandi iki kikaba kibaye nyuma y’ikindi cyabereye i Burundi, Uganda na Kenya dore ko kimaze kuba mpuzamahanga.

Bishop James Mulisa yadutangarije ko mu gitondo hari kuba inyigisho z’abakozi b’Imana bose, nimugoroba hakaba igiterane cy’ububyutse, aho bari kuba bari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Theo Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba na Liliane Kabaganza bahimbaza Imana banavuga ubutumwa mu ndirimbo.

Bamwe mu bavugabutumwa n’abigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane harimo Pastor Blackwell wavuye muri Australia, Pastor Katabazi Julius, Apostle Kanyati, Pastor Kasita, Pastor Adagala na Pastor Albert Mulewi ndetse n’abandi benshi batandukanye. Mu gitondo igiterane kikaba gitangira  saa tatu kugeza saa sita naho nimugoroba saa munani n’igice kugeza saa moya, kibera ku rusengero Revival Palace Church Gisozi – Gasave mu mudugudu wa Gasave.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND