RFL
Kigali

George H.W. Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku myaka 94

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2018 8:36
0


George Herbert Walker Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1989 kugeza mu 1993, yitabye Imana ku myaka 94. Ni nyuma y'igihe kinini yari amaze arwaye indwara y’ubuhumekero (bronchite).



George Herbert Walker Bush yabonye izuba ku wa 12/06/1924 yitaba Imana tariki 30/11/2018. Nk'uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Amerika, George Herbert Walker Bush yatabarukiye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

George W. Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba umuhungu wa nyakwigendera George Herbert Walker Bush ni we watangaje bwa mbere urupfu rwa Se. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2018 rishyira uyu wa Gatandatu, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko we n'abavandimwe be Jeb, Neil, Marvin na Doro bashavujwe cyane n'urupfu rw'umubyeyi wabo.

George Herbert Walker yitabye Imana nyuma y'amezi arindwi umugore we Barbara Bush nawe yitabye Imana dore ko yatarabarutse tariki 17 Mata 2018 ku myaka 92 azize uburwayi bw’umutima n’inzira z’ubuhumekero.

Image result for Barbara bush and George Bush

George Herbert Walker Bush, Barbara Bush n'umwana wabo George W. Bush

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND