RFL
Kigali

Gasabo: Hamenwe Litiro 2 000 z’inzoga yitwa Ibikwangari hanasenywa uruganda rwazo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 9:05
0


Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kwirinda gukora,kunywa no kugurisha inzoga zitandukanye zitemewe n'amategeko zifatwa nka bimwe mu biyobyabwenge abahanga bavuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.



Ubu butumwa buje bukurikira igikorwa cyo kumena litiro ibihumbi bibiri by’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’Ibikwangari, hanasenywa ruganda rwazo; iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Sitasiyo ya Rusororo, mu karere ka Gasabo. Ibi binyobwa bitemewe ndetse n’uruganda ruto  rwabikoraga byatahuwe ku itariki 20 Ukuboza  mu rugo rw’uwitwa Ndikubwimana Emmanuel, utuye  mu Kagari ka Bisenga ,mu murenge wa Rusororo ari na ho iyangizwa  n’isenywa ry’ibikoresho rya byo ryabereye .

Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu ashimira abaturage batanze amakuru ku rwengero rwa ziriya nzoga aho agira ati," Ni ibyo kwishimira, abaturage bagenda basobanukirwa ububi  bw’ ibiyobyabwe, cyane cyane ubw’izi nzoga bacuruzwaho ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange, basabwa kubyirinda no gutanga amakuru ku babinywa n’ababigurisha."

Related image

Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

SP Hitayezu avuga ko inzoga zamenwe ari uruvange rw’ibintu bitandukanye birimo ibisigazwa by’ibisheke, isukari, imusemburo uzwi ku izina rya Pakmaya n’ibindi bintu byose bigira ingaruka ku buzima bw’abantu. Akomeza avuga ko ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi ndetse n’inzoga nk’iyi yamenwe.

SP Hitayezu yagize kandi ati,"Turasaba abaturage gukomeza kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko ndetse  no gutanga amakuru ku gihe ku babigaragaramo kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba." Umwe mu bitabiriye icyo gikorwa witwa Chantal Mukamana yagize ati:

"Uwanyoye izi nzoga ata ubwenge. Nta kintu na kimwe atinya.Ingo nyinshi z’abayinywa muri aka gace zihoramo intonganya n’amakimbirane , ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina  kuko ; ari abagore cyangwa abana bazibamo bahora ku nkeke ndetse by’umwihariko abo bana bakaba batiga kubera ubukene buba burangwa muri iyo miryango."

Yakomeje agira ati,"Nyuma yo kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, tuzarushaho gufatanya n’ubuyobozi na Polisi kubirwanya mpereye mu muryango wanjye ndetse no mu baturanyi ndetse no gutanga amakuru vuba igihe cyose mbonye ababyishoramo, haba kubicuruza cyangwa kubinywa." Yagiriye  inama abaturanyi be yo kwirinda ibyaha muri rusange, ndetse bagatungira agatoki Polisi ababikora.

Src:Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND