RFL
Kigali

Facebook yatangiye kugurisha Oculus Go itanga Virtual Reality idakoresheje Telefoni cyangwa mudasobwa _ Ibyo wamenya kuri Virtual Reality

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/05/2018 15:39
0


Facebook yakoze inama y’iminsi ibiri (1-2 Gicurasi 2018) yagaragarijwemo myinshi mu mishanga yari imaze iminsi ikorwaho. Umwe muri yo ni Oculus Go, igikoresho gifasha umuntu kubone amashusho muri virtual reality ariko adakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa. Ibya virual reality tugiye kubigarukaho neza.



Virtual reality ni tekinoloji ituma umuntu abasha kubona amashusho cyangwa ibintu bidahari mu buryo bufatika ariko bitewe n’icyo ashaka kureba cyangwa gusobanukirwa, iyo tekinoloji ikagerageza kubimwereka nk’aho ari kubirebesha amaso. Ubundi iyo umuntu ari kureba filime cyangwa andi mashusho ayo ari yo yose, bitandukanye n’uko yabirebesha amaso. Iyo wambaye agakoresho kagufasha kubona ibintu muri virtual reality, bimera nk’aho aho hantu wakabaye ureba nko kuri mudasobwa yawe umera nk’aho wahigereye. Ibi ariko bitandukanye na ya marineti yambarwa umuntu areba filime ashaka kureba nko muri 3D.

Virtual reality yo igerageza kukubesha aho hantu no mu buryo bw’amajwi, mu byiyumviro, hakoreshejwe uburyo ubwonko bwakira ibyiyumviro bitandukanye. Ibi kandi bishobora gushoboka hadakoreshejwe gusa udukoresho bambara, hari n’ubwo haba harubatswe ibyumba birimo screens zerekana amashusho muri virtual reality. Iyi tekinoloji kandi ikoreshwa mu gukina imikino itandukanye, mu myitozo ifasha abasirikare, ku buryo hari za applications ziba zarakozwe zijyanye n’akazi kabo bakaba bazikoresha bakora imyitozo bikaba byangana n’uko bashobora kujya nko kwitoreza mu ishyamba cyangwa ahandi. Iyi tekinoloji kandi biteganywa ko yajya ikoreshwa mu burezi, aho yafasha umwalimu kwerekana neza ibyo abasha kuvuga mu buryo bw’ingiro (practical experience).

Image result for oculus go use

Oculus Go ushobora kuyireberamo amashusho nk'aho uhibereye uyambaye ku maso

Umwihariko wa Oculus Go ni uko yo izajya ibasha kwerekana amashusho no mu gihe umuntu atayicometse ku mashini cyangwa kuri telefoni. Izaba igura amadolari 199, ni ukuvuga mu mafaranga y'amanyarwanda ni 173,467 Frw. Nk’uko umuntu ashobora kumva umuziki muri iPad ni ko ashobora no kureba amashusho yifuza kuri Oculus Go adakeneye gucomeka kuri telefoni cyangwa ku mashini, ikaba ifite agakoresho ko ku ruhande kameze nka telecomande cyangwa remote umuntu akoresha ahitamo ibyo ashaka gukora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND