RFL
Kigali

Waba waratandukanye n’umukunzi wawe bikakunanira kumwikuramo? Dore igisubizo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/06/2018 17:12
0


Bijya bibaho ko abantu bakundana ndetse bikagera kure ariko nyuma y’igihe bikaba ngombwa ko batandukana bitewe n’impamvu nyinshi, hari ubwo abantu batandukana rero ariko umwe muri bo agahora yibuka bimwe mu bihe byiza yaba yaragize bikamutera kubabara bikomeye.



Mu gihe uri mu bihe byo gutandukana n’umukunzi wawe, biragora cyane mu minsi ya mbere, ndetse umuntu akabura icyo akora ngo yumve aguwe neza ariko bamwe mu bahanga bo muri kaminuza ya Brighton barakugira inama y’icyo wakora ngo umwivanemo burundu kandi mu gihe gito.

N'ubwo biba bitoroshye guhita wibagirwa uwo wakundaga mu cyumweru kimwe gusa ariko hari uburyo wakoresha bikakuvamo kuko bitabaye ibyo bishobora kukugeza ahantu habi hashoboka ku buryo ushobora gutakaza akazi kawe kuko nta mbaraga zo gukora ugifite, kurwara umutwe udakira, kunanirwa kurya, guhera mu buriri n’ibindi byinshi birimo na zimwe mu ndwara zifata umutima nkuko abahanga babivuga.

Dore rero icyagufasha gusohoka muri ako gahinda mu cyumweru kimwe gusa

Zimya telephone yawe: N’ubundi nta cyiza kindi utegereje muri iyo minsi kiruta uwari umukunzi wawe, witekereza ko ari buguhamagare cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi, nubona bigukundiye gufunga telephone yawe, ubwo umuti uzaba utangiye gukora.

Irekure maze urire uko ubyumva: Kubera ko tuzi neza ko kurira biruhura umutima ndetse bikanavura stress, bikore niba bikurimo urire uko ubyumva wimare agahinda, amarira yose ashireyo nacyo ni kimwe mu bimenyetso by’uko uyu muti uri gukora, ntutekereze kurira nk’umubabaro ahubwo ubitekereze nk’uburyo bwo kwivura stress.

Gerageza gushaka icyo ukora gisaba imbaraga z’umubiri n’iz’umutima: Mu gihe uri mu bihe bibi nk’ibyo, ni byiza gushaka ibyo uhugiramo bikwibagiza wa mukunzi wawe wa mbere, ibyo bizatuma utaha unaniwe bityo nuryama uhite usinzira ubure umwanya wo kumutekerezaho.

Vuga ibindi bintu bidafite aho bihuriye n’umukunzi wawe wa mbere: Niba uri mu biganiro n’abandi irinde kuvuga ku mukunzi wawe bizagufasha kumwibagirwa vuba.

Ntibikubuze gukunda undi muntu: Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko nubwo wahuye n’icyo kibazo bitakabaye intandaro yo kwibuza amahirwe yo kongera kuba mu rukundo n’undi muntu kuko ntibiba bivuze ko ubuzima bwawe burangiriye aho. Nuramuka ugerageje ibi bintu ukabona birakunze, uzahita usubira mu buzima busanzwe

Src: www.psychologies.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND