RFL
Kigali

Ese koko ukwezi gucanye cyane kwabuza umuntu gusinzira?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/05/2018 13:18
0


Hashize imyaka itari mike abantu bitotombera ukwezi kuba gucanye cyane kuko kubuza abana bato gusinzira bigatuma imitekerereze yabo isubira inyuma. Ese koko no ku bantu bakuru ukwezi kwaka cyane gushobora gutuma barara nabi bikagira ingaruka ku bwonko bwabo?



Burya ngo si ukunywa inzoga nyinshi cyangwa kuryama kare bituma abantu bananirwa gusinzira mu masaha ya nijoro ahubwo hari ibyo abashakashatsi babonye. Abashakashatsi muri kaminuza ya Bale mu Busuwisi babonye ko ukwezi kuri mu bituma abantu badasinzira neza bifashishize abakorerabushake 33 bakoreyeho ubu bushakashatsi.

Nyuma yabwo rero haje gusangwa ikintu gituma aba bantu bananirwa gusinzira neza atari urumuri rwinshi rw’ukwezi kuko aho bari bari nubwo ukwezi kwari gucanye ariko hari hapfutse ku buryo nta ho bahurira n’urumuri.

Nyuma rero baje gusanga ibyo twakwita rayons zitaboneshwa amaso ziva mu kwezi ari zo zigira uruhare mu mubiri w’umuntu bigatuma atabasha kuryama neza nk'uko Christian Cajochen, umwe muri aba bashakashatsi abisobanura aho avuga ko n'ubwo utaba ureba ukwezi cyangwa urumuri rwako aho uryamye bitakubuza guhura n’ingaruka ziguturukaho.

Ese niki cyakorwa niba ukwezi kutugiraho ingaruka muri ubu buryo?

Dr. Neil Stanley, umuhanga mu bijyanye n’ijoro avuga ko ikintu gishobok ari ukwambara masque ku maso kugira ngo atabasha kubona urumuri na ruke ariko nanone twabonye ko ikibazo atari urumuri rw’ukwezi ahubwo ari rayons ziguturukamo. Nubwo nta bundi bushakashatsi bwakozwe nyuma ye, haracyashakishwa icyakorwa kugirango hirindwe izi ngaruka zose zavuzwe haruguru zitewe n’ukwezi gucana cyane mu masaha ya nijoro.

BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND