RFL
Kigali

Ese koko indwara y’igicuri iterwa n’amadayimoni? Dr Bizoza yasubije byinshi kuri iyi ndwara

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/09/2017 20:02
3


Bitewe n’uko benshi mu banyarwanda bakunze kwitiranya indwara y’igicuri n’amadayimoni cyangwa babona uyirwaye bagakeka ko yarozwe twashatse kumenya byinshi kuri iyi ndwara maze twegera Dr. BIZOZA agira byinshi adusobanurira kuri iyi ndwara.



Ubusanzwe kenshi mu banyarwanda usanga bavuga ko indwara y’igicuri iterwa n’amadayimoni bitewe nuko ahanini iyo ifashe umuntu usanga asa n’uwataye ubwenge, abantu bagahera aho bavuga ko byanze bikunze iyi ndwara ifite aho ihuriye n’amadayimoni ariko siko biri kuko nyuma yo kumva ko abantu batabifiteho ubumenyi buhagije Inyarwanda.com yegereye Dr. BIZOZA, inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe maze atubwira ko 80% by’abamugana baba barwaye igicuri agira n’ibyo adutangariza kuri yo.

Inyarwanda; Ese mu by'ukuri indwara y’igicuri ni iki?

Dr. BIZOZA; Mu byukuri abanyarwanda benshi bakunda kuvuga ko iterwa n’amadayimoni, uburozi cyangwa ngo ari inzoka iba yagiye kurigata ubwonko ariko siko biri kuko iyi ndwara iterwa no kugira igikomere ku bwonko, nk’igihe umuntu yagize impanuka bigatuma akomereka ku bwonko, kurwara indwara zitera microbe ku bwonko, mugiga, diabete, hypertension n’ibindi ni byo bishobora gutuma umuntu arwara indwara y’igicuri yaba ari muto cyangwa akuze.

Inyarwanda; Ni ibihe bimenyetso byakwerekana umuntu urwaye igicuri?

Dr. BIZOZA; Hari amashanyarazi akora mu bwonko bwacu adutera guhaguruka, kwicara n’ibindi, iyo aya mashanyarazi asanze ubwonko bufite ikibazo ni bwo hahita habaho icyo twakwita court circuit bigatera umuntu kugwa agatakaza ubwenge. Kurerembura amaso, kugwa hasi, guhekenya ururimi, kwinyarira n’ibindi ni byo bishobora kukwereka ko umuntu wawe arwaye igicuri.

Inyarwanda; Ese indwara y’igicuri iravurwa igakira?

Dr. BIZOZA; Ni byo cyane, indwara y’igicuri iravurwa igakira kuko dufite imiti itandukanye mu nzego zitandukanye, abantu benshi bibwira ko iyi ndwara idakira ariko rwose ku bana batarengeje imyaka itanu tubavura mu gihe kingana n’imyaka ibiri gusa bagahita bakira burundu naho abandi bose basigaye tubakurikirana mu gihe cy’imyaka itanu tubasuzuma buri mwaka cyangwa buri mezi atandatu cyangwa buri mezi atatu bitewe naho indwara ye igeze ku buryo mu myaka itanu umurwayi aba amaze gukira neza iyo afata imiti neza kandi reka mare impungenge abanyarwanda ko indwara y’igicuri ntabwo yandura habe na mba.

Inyarwanda; Mbese kuki iyi ndwara ariyo yiganje mu banyarwanda cyane?

Dr. BIZOZA; Impamvu twavuze ko 80% by’abatugana ari bo baba bayirwaye nuko dukurikije amateka y’abanyarwanda usanga benshi baragiye bahura n’ibikomere ku bwonko bitewe no guterwa ibyuma mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi, ni byo byatumye benshi barwara igicuri ariko muri rusange iyi ndwara iri hose ku isi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR BIZOZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexandre6 years ago
    Umutwe udakira uterwa ni iki ?
  • Byiringiro olivier6 years ago
    Ndabasuhuje.ESE uruhinja rwukwezi rwagaragaza ibimenyetso by I gicuri??
  • 6 years ago
    ESE biterwa n'iki kugaragaza ibimenyetso ukuze utarabigaragaje mbere kdi udatekereza imvano yabyo?





Inyarwanda BACKGROUND