RFL
Kigali

Dore uko wakwivura stress ukoresheje intoki zawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/06/2018 13:35
2


Mu buzima tubayemo bwa buri munsi tugenda duhura n’akazi kenshi kandi katoroshye aho usanga umuntu afite akazi mu rugo ndetse yagera n’aho akora akazi kakamubana kenshi, ibintu bituma benshi bahura n’umunaniro ukabije bakunze kwita stress mu ndimi z’amahanga.



Mu gutunganya neza ibyo abantu baba bashinzwe gukora rero usanga n'ubwo ibyo bagomba gukora babikora ariko bamwe bagahuriramo n’ingaruka zitandukanye zirimo kugira wa munaniro mwinshi uherekejwe n’umujinya, agahinda, ubwoba bw’uko ibyo yakoze ashobora kuba atabikoranye ubushishozi, guhangayika n’ibindi.

Ikindi ukwiye kumenya kandi ni uko iyo umuntu adafite uburyo bwiza bwo guhagarika stress yagize bishobora kumuviramo ingaruka zirimo indwara z’umutima ndetse na diabete.

Ese ni gute wakwivura stress?

Hari uburyo bwinshi butandukanye bwavumbuwe bwo kwivura stress burimo gukora imyitozo ngororangingo, gusoma tumwe mu dutabo dushimishije ku bakunda gusoma, gufata akanya uri wenyine benshi bakunze kwita meditation, ukumva zimwe mu ndirimbo ukunda n’ibindi byinshi.

Gusa uyu munsi twahisemo kubabwira bumwe mu buryo bwo kwivura stress ariko ukoresheje intoki zawe.  Gufata ku mpera rw’urutoki rw’igikumwe ukarukuba gacye cyacye mu gihe kingana n’iminota itanu bizagufsha guhumeka neza mu gihe stress yari yakuzengereje. Mu gihe kandi wumva muri wowe ufite gushidikanya ushobora gukoresha ubu buryo, ubuzima bwawe bugasubira ku murongo.

Niba ufite ubwoba bw’ibyakubayeho cyangwa se ibyo utekereza biri bukubeho ukumva byagutesheje umutwe, gerageza gufata urutoki rukurikira igikumwe urukube gahoro gahoro, mu gihe kingana n’iminota itanu ntabwo uzaba ugifite bwa bwoba.

Mu gihe ufite umujinya w’umuranduranzuzi bitewe n’uko umunsi wawe wagenze nabi wenda akazi wagakoze nabi cyangwa se hari n’uwakubwiye nabi, fata urutoki rwa musumbazose urukube gacye gacye. Nubikora mu gihe kingana n’iminota itanu nta mujinya uzaba ugifite.

Mu gihe wumva ufite agahinda n’umubabaro ushobora gufata urutoki  rubanziriza agahera ukarukorera massage mu gihe gito gusa, ka gahinda kose ntumenya aho kanyuze.

Mu gihe wumva witakarije icyizere burundu ukumva nta n’icyo umaze bitewe n’uko umunsi wawe wagenze cyangwa se utabashije gukora akazi kawe nk'uko kari gukorwa bigatuma wiheba, fata urutoki rwawe rw’agahera urukorere massage mu gihe kingana n’iminota itanu gusa uraza kugubwa neza.

 Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoro5 years ago
    Liliane arakoze cyane kubwizinama nziza aduhaye.mubyukuri ibibibazo byose njye nasanze mbifite.ariko sinasobanukiwe neza aho bise"kumpera z'urutoki"ese n'aho rurangirira(igice cy'urwara)?c se n'aho urutoki rutereye(ku kiganza)?murakoze ,hagize uwanfasha akansobanurira yaba agize neza.
  • Levis3 years ago
    Ibibintu muvuze koko bishobra kumara stress ubwob nibindi?





Inyarwanda BACKGROUND