RFL
Kigali

Dore ingaruka zikomeye zo gushyira amabara ku mubiri wawe (Tattoo)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/12/2017 14:38
0


Muri iki gihe usanga abantu batandukanye bashishikajwe no kwiyandika ku mubiri cyangwa bagashyirishaho amabara atandukanye, ibyo bita tattoo mu ndimi z’amahanga’ ugasanga rimwe na rimwe hari n’ababikora nta kindi bagamije ari ukwishimisha gusa.



Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko aya mabara atandukanye abantu bashyira ku mubiri wabo agira ingaruka mbi k'uwabikoze zirimo kurwara indwara ya kanseri y’uruhu. Amakuru dukesha urubuga Mayoclinic avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikoresho byifashishwa mu gushyira aya mabara ku mubiri biba bikoze mu byo twakwita uburozi akaba ari nabyo bishobora kuba intandaro ya kanseri y’uruhu twavuze haruguru.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri iki gihe urubyiruko kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35 rufite aya mabara ku mubiri kandi mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko umuntu umwe muri bane bafite aya mabara aba byicuza ku buryo bukomeye aho bavuga ko babikoreshejwe n’ubwana hanyuma bamara gukura bikabatera ipfunwe kandi baba batakibikuyeho ngo bikunde.

Ni byiza gutekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro uwo ari wo wose kuko niba uhisemo gushyiraho tattoo kabone n’ubwo twavuga ko nta ngaruka zigira ku mubiri ariko rimwe na rimwe ntizijya zivaho kuburyo hari aho ushobora kugera ntube wemerewe kuzigira kandi zikuriho.

Urubuga Medicadaily ruvuga ko nyuma yo kubona ingaruka z’aya mabara atari byiza kuyashyira ku mubiri wawe cyane ko nta kamaro kazo uretse kwishimisha mu bishobora kwangiza ubuzima bwawe gusa.

Src:Medical daily






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND