RFL
Kigali

Dore imyitwarire mibi ugira ariko igaragaza ko uri umunyabwenge

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/05/2018 7:00
2


Nubwo hari igihe umuntu aba yiyiziho imyitwarire itari myiza, ariko burya ntawe unezezwa na yo cyane ko atari we uba uyiyiziho wenyine ahubwo na bamwe mu bo babana baba bayimuziho ndetse rimwe na rimwe ikaba ibangamye rwose



Gusa nanone abashakashatsi bagerageje gushyira ahagaragara imwe mu myitwarire itari myiza umuntu ashobora kugira imugaragaza nk’umunyabwenge nubwo ari mibi cyane.

Akavuyo:


Benshi bazi neza ko umuntu ugira akavuyo aba anajugunyanze mu mutwe bikaba byanatuma nta musaruro umugaragaraho ariko umwe mu nzobere ku bijyanye n’imitekerereze wo muri kaminuza ya Minnesota yavumbuye ko abantu bagira akavuyo gakabije mu byumba byabo aho barara baba bafite ubwenge bwinshi.

Ibi ngo biba bigaragaza ko uyu muntu aba afite ibindi bintu byinshi byo gukora bigatuma bimwe atabyitaho agakora ibindi. Niba ugira akamenyero ko kudatunganya icyumba cyawe kigahora kijagaraye, menya neza ko muri wowe hihishemo ubwenge budasanzwe.

Kuryamira:


Ubushakashatsi bugaragaza ko niba buri gihe ubyuka kare cyane ngo ujye ku kazi, uhora unaniwe mu mutwe ku buryo nta kintu kidasanzwe ushobora gutekereza kubera umunaniro.

Nubwo kubyuka utinze bigaragaza ubunebwe bukabije, ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru psychology today bugaragaza ko abantu babyuka batinze bagira n’akamenyero ku kuryama batinze ari nabyo bigaragaza ubwenge bwabo kuko bashishikarira gukora mu gihe abandi baryamye, ibintu usanga ku bantu bacye bashoboka.

Kuvuga amagambo menshi kandi akomeye:


Ubusanzwe kuvuga nabi ndetse umuntu akaba yavuga amagambo akomeye bifatwa nk’ikinyabupfura gike, ndetse bamwe banabifata nk’ubucucu kuko abantu bavuga cyane ndetse amagambo mabi baba bagaragara nk’abadatekereza.

Gusa ubushakashatsi bwakorewe muri college ya Marist i New York bwagaragaje ko abantu bavuga amagambo akomeye ari abanyabwenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’uko uku kuvuga amagambo akomeye ndetse menshi bigabanya umunaniro  n’ububabare ku muntu ubikora bigatuma uyu muntu ahora atuje mu mutwe ndetse adafite ibimubangamira kurusha wa wundi uhora ucecetse kuko aba acecekanye byinshi.

Ibi rero biha uburenganzira umuntu uvuga amagambo menshi kandi akomeye kujya mu cyiciro cy’abanyabwenge kuko kutagira umunaniro muri we bibasha gutuma yatekereza byinshi kandi by’ingirakamaro.

 Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niteka aristide1 year ago
    Ico kimenyetso cagatatu sinibaza karico kubera nukuri plus uvuga amajambo meshi cerveau yaw iraruha gose mbere hariho bamwe baca bameneka numutwe kuburyo budasanzwe.
  • BJM1 year ago
    Ewana! murantunguy wallah, kuk iy article idomye ku rutoke ivyo gd frr akunze kwikorera.





Inyarwanda BACKGROUND