Ubusanzwe kubira ibyuya mu kwaha cyangwa n’ahandi ni ibintu bimenyerewe kuri buri wese kuko ari kimwe mu bituma umubiri w’umuntu uhumeka neza bitewe n’uko imwe mu myanda iri mu mubiri iba yasohotse
Gusa nanone hari abantu bazwiho kugira ibyuya bikabije ndetse binuka cyane ku buryo na nyir’ubwite aba afite ipfunwe ryo kugera aho abantu bateraniye bitewe n’impumuro mbi afite ndetse n’imyenda yambaye ikaba yatose ku buryo bukabije
Ese ni iki wakora ngo ukire impumuro mbi iterwa n’ibyuya byinshi uba wabize?
Bamwe mu bahanga bagerageje gushaka umuti w’iki kibazo maze basanga burya ibumba ry’umweru rishobora kuba umuti w’icyo kibazo burundu nkuko tubikesha urubuga secrets-remedes-naturels.com
Aha rero ngo ufata agafu k’ibumba gacye maze ukagasiga mu kwaha cyangwa ahandi hose hakunda kubira ibyuya maze rigakamura bya bindi byose bituma ibyuya biza umusubirizo ku buryo mu gihe kitarambiranye usanga umuntu aba atakibira ibyuya ndetse na ya mpumuro itari nziza uyoberwa aho yagiye kuko rya bumba rikamura microbe na bacterie zituma umuntu anuka, ugasanga umuntu ahora acyeye
Niba wari warazahajwe no kubira ibyuya byinshi ndetse ukagira impumuro itari nziza bikagutera n’ipfunwe kujya mu bandi gerageza amahirwe yawe ushake ibumba ry’umweru ubundi usage ahakunda kubira ibyuya witurize
Mu gihe gito cyane uzahita uca ukubiri no kugira ibyuya bikabije ndetse ya mpumuro itari nziza uyoberwe aho yagiye
Src: secrets-remedes-naturels.com
TANGA IGITECYEREZO