RFL
Kigali

David Guetta na David de Gea bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/11/2017 10:17
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 311 mu minsi igize umwka hakaba habura iminsi 54 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1492: Ibuye ryo mu kirere ryitwa Ensisheim meteorite,  rikaba ari ryo buye rizwi cyane rya mbere ryangonganye n’isi, ryagonganye n’isi mu masaha ya saa sita z’amanywa mu murima w’ingano mu gace ka Ensisheim ko muri Alsace mu France.

1786: Ishyirahamwe rihuza abanyamuziki rya mbere ryabayeho ku isi ryarashinzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika rikaba ryaritwaga Stoughton Musical Society.

1893: Leta ya Colorado, imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye leta ya 2 mu guha uburenganzira bwo gutora abagore.

1944: Franklin D. Roosevelt yongeye gutorerwa kuyobora Amerika ku nshuro ya 4, akaba ari we perezida wayoboye inshuro nyinshi mu mateka y’icyo gihugu.

1956: Mu gihe ibihugu by’ubwongereza, ubufaransa na Israel byari byarateye Misiri kubera ko yari yarafunze umuyoboro wa Suez aho byashakaga ko iwufungura ku ngufu za gisirikare, akanama k’umuryango w’abibumbye kategetse ibi bihugu ko bigomba gukura ingabo zabyo muri Misiri byihuse.

1987: Mu gihugu cya Tunisia habaye coup d’état aho uwari perezida Habib Bourguiba yahiritswe ku butegetsi n’uwari minisitiri w’intebe muri guverinoma ye  Zine El Abidine Ben Ali (akaba yarakuwe ku butegetsi n’inkubiri y’imyigaragambyo y’abaturage mu mwaka w’2011).

1991: Uwari umukinnyi wa basketball Magic Johnson yatangaje ko yanduye agakoko gatera SIDA maze kubw’iyo mpamvu ahita ahagarika gukina uwo mukino.

2001: Ikigo cyari gishinzwe gutwara abagenzi mu ndege cy’ububiligi SABENA cyarahombye gihita gihagarika burundu ingendo zacyo.

2002: Kubera agatotsi kari gatangiye kuza mu mubano w’ibihugu byombi, igihugu cya Iran cyahagaritse ibikorwa byose byamamaza ibigo n’abantu baturuka muri Amerika mu bitangazamakuru n’ahandi hose hamamarizwa muri icyo gihugu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1867: Marie Curie, umunyabugenge akaba n’umunyabutabire (phyisist-chemist) w’umunyapologne akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1934. Marie Curie yakoze akazi gakomeye mu bugenge n’ubutabire bwifashishwa ndetse byigishwa ku isi, nko muri Radioactivity n’ibindi.

1964: Sandra Denton,umuraperikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime vw’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya  Salt-N-Pepa nibwo yavutse.

1967: David Guetta, umuDJ akaba anatunganya indirimbo z’amajwi w’umufaransa nibwo yavutse.

1970: Paul Ware, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1971: Robin Finck, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga guitar w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya  Guns N' Roses nibwo yavutse.

1974: Christian Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1976: One Be Lo, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Binary Star nibwo yavutse.

1978: Mohamed Aboutrika, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamisiri nibwo yavutse.

1978: Rio Ferdinand, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1978: Barry Robson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1980: Sergio Bernardo Almirón, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1981: Anushka Shetty, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde akaba ari mushiki w’igihangange muri Sinema y’ubuhinde Sunir Shetty nibwo yavutse.

1984: Amelia Vega, umunyamideli w’umunyadominikani akaba yarabaye nyampinga w’isi 2003 nibwo yavutse.

1988: Tinie Tempah, umuraperi akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umwongereza nibwo yavutse.

1990Daniel Ayala, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1990David de Gea, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1633: Cornelis Drebbel, umuvumbuzi w’umuholandi akaba ariwe wavumbuye ubwato bugendera munsi y’amazi bwifashishwa cyane mu gisirikare (submarine) yaratabarutse ku myaka 61 y’amavuko.

1962Eleanor Roosevelt, umugore wa perezida Theodore Roosevelt (perezida wa 34 wa Leta zunze ubumwe zaAmerika) yitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko.

1993: Adelaide Hall, umuririmbyi w’injyana ya Jazz akaba yari n’umushyushyarugamba w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND