RFL
Kigali

AFCON 2017: Abatuye n’abagenderera Nyamirambo bashyizwe igorora na TIZAMA Bar& Rastaurent

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 21:10
3


Harabura iminsi micye ngo igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2017 gitangire, abantu benshi mu Rwanda barifuza gukurikira imikino y’iki gikombe ariko bakayirebera ahantu heza kandi hari ibikenerwa byose ngo umuntu abe mu mukino, aha niho Tizama Bar& Restaurent yagaragarije ko ariho ha mbere muri Nyamirambo wakura ibyiza.



Hari igihe ahandi ugira gutya ugasanga umuntu ari kureba umupira nyamara umutima utari hamwe kubera icyaka, umuriro ugenda akanya ku kandi cyangwa ugasanga inzara irirenza benshi mbere y’iminota mirongo icyenda y’umukino. Aha umunyamakuru wa inyarwanda.com wasuye kuri Tizama Bar & Resaurent yasanze ibi bibazo baramaze kubikemura cyera nubwo imikino itaratangira aha hantu hafatwa nka hambere hagezweho muri Nyamirambo ho gusohokera abinkwakuzi ngo batangiye kuhagera.

tizamaAha ni Tizama uharebera ku muhandatizamaTizama Bar&Restaurent

Tuganira n’ubuyobozi bwa Tizama Bar& Restaurent babwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko aha hantu batekereje kuhakora ku buryo bugezweho mu rwego rwo kongera imyidagaduro i Nyamirambo dore ko aha ariho hafatwa nk’umujyi mukuru w’imyidagaduro muri Kigali kandi abantu benshi bakaba bakunze kuhatemberera bityo babategurira ahantu heza ho gusohokera.

tizamaShisha ikoze mu ishusho y'umupira bamaze kuyiteguratizamaNtabyo kureba umupira wipfutse ijisho rimwe hano barebera kuri televiziyo za rutura

Aha ubwo twahageraga twasanze inzoga n’ibindi binyobwa by’ubwoko bwose baramaze kubirangura, birunze kimwe n’ibindi bikoresho byose nkenerwa ahantu hahurira abantu benshi Tizama imaze kubitegura neza ku buryo abakunzi ba ruhago batazicwa n’irungu mu gikombe cya Afurika. Si umupira gusa kandi uba uri muri Tizama Bar & Restaurent kuko nyuma y’imikino hazajya haba hari n’umuziki abantu bakabyina dore ko ari kamwe mu tubari dukora amasaha 24/24 iminsi irindwi ku yindi mu mujyi wa Kigali.

tizamaAha uba witegeye kaburimbo tizamaAha hantu ni hanini cyane

Usibye ibijyanye n’imyidagaduro rero Tizama Bar & Restaurent amafunguro yaho aboneka amasaha yose y’umunsi ni kimwe mu byo biteguye ko bizatuma abakiriya babo bishima kuko aha niho honyine inzara idashobora kukwicira kuko igikoni cyabo kirangwa n’isuku gikora iminsi yose amasaha yose. Ibi byiza byose usanga muri Tizama iyo bihuye no kuba ibiciro byoroheye buri wese bihita bihamya ko ari ahantu heza ho gusohokera.

tizamaHaba n'imyanya wicaramo ukaruhuka wirebera umupira cyangwa ufata ako kunywa wiganirira n'inshuti zawe

Aka kabari gafite restaurant nziza cyane gaherereye i Nyamirambo haruguru gato ya Rafiki Club, aho uba urebana na BK y’inyamirambo dore ko ari no kumuhanda ibyiza byose bikugeraho wirebera ku muhanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasana7 years ago
    wallah sindinjiramo mpabona ngenda ariko ka nzageyo ndebe
  • 7 years ago
    Aha hano ndabona ari heza cyane
  • sengoro7 years ago
    hano haba biere iryoha ndahazi





Inyarwanda BACKGROUND