Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2015, nibwo hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyitwa Gusimbuka Urukiramende cyandiswe na Emmanuel Bugingo, aho yibanze ku muco warangaga abanyarwanda muri siporo.
Mu kiganiro twagiranye na Emmanuel Bugingo akaba ari umuyobozi muri minisiteri y’umuco na siporo ariwe nawe wanditse iki gitabo Gusimbuka urukiramende yasomanuye imvo n’imvano y’iki gitabo cye, mu magambo ye yagize ati:
Iki gitabo kirimo ibice bibiri, igice cya siporo n’igice cy’umuco murabizi ko mu muco wa kera abanyarwanda batozwaga kubyina kuko habagaho imyitozo ngororangingo barasimbukaga kubera ko gusimbuka byari umuco kandi byafashaga abantu gusimbuka urukiramende kuko gusimbuka urukiramende ni umukino mpuzamahanga. Njya kwandika iki gitabo nagendeye ku muco wa kera warangaga abanyarwanda kuko umuco warangwaga n’imyemerere, imyambarire n’ibindi. Kera mu Rwanda rwo ha mbere umuntu wabaga indashyikirwa mu gusimbuka umwami yajyaga amugororera.
Iki nicyo gitabo cyamuritswe na Bugingo Emmanuel
Yakomeje ashishikariza abantu gukora siporo yo gusimbuka urukiramende kuko byahozeho kera kandi akaba ari siporo mpuzamahanga. yagize ati : Uyu munsi dufite abirukanka n’abagendera ku magare ariko turashaka no gushyiraho iyi siporo yo gusimbuka urukiramende kuko ari siporo mpuzamahanga.
Bugingo Emmanuel(ibumoso) hamwe na bamwe mu bari bamuziye mu muhango wo kumurika igitabo
Iki gitabo cya Bugingo Emmanuel kiri mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza kikaba kigura amafaranga ibihumbi 20(20.000Frw).
Mu kumurika igitabo cye hari abanyamahanga benshi
Aimable Twahirwa(ibumoso) nawe yari yitabiriye uyu muhango
Uwo muhango witabiriwe n'abantu batari bake
TANGA IGITECYEREZO