RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Bizigamiye miliyoni y’amadorari mu myaka 8 kugirango babashe gutembera isi yose

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/01/2017 12:02
1


Joe na Ali Olson ni umugore n’umugabo basanzwe bakora akazi k’ubwarimu. Aba bombi nyuma yo kunoza umugambi wo gutembera isi yose bakaba barabashije kwizigamira amafaranga miliyoni y’amadorali(ni ukuvuga asaga hafi miliyoni 840 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe kingana n’imyaka umunani gusa.



Nk’uko inkuru dukesha 7sur7 ibivuga, Ali na Joe biziritse umukanda bakora amasaha y’ikirenga kugira ngo babashe gukabya izi nzozi zabo. Olson aganira na The Business Insider yagize ati “ Gutura i Las Vegas ntabwo bihenze cyane, ariko imishahara  y’abarimu nayo ntabwo iri hejuru.”

Kugira ngo babigereho kandi Joe na Ali bakoraga  amasaha y’ikirenga ndetse no mu gihe cy’ibiruhuko by’ishuri(vacances scolaires), bo ntibaruhukaga.

Bagabanyije gusesagura amafaranga

Ibyo twinjiza byiyongeragaho hagati ya 10  na 50% ku mwaka, twagabanyije ibidutwara amafaranga, maze tukajya tubika ku ruhande 75% by’inyungu twinjiza. Mu 2007 twabashije kugura inzu kugeza ubu dutuyemo. Uyu muryango usobanura uburyo wabigezeho.

Hamwe n’ibibazo by’ubukungu byo mu mwaka wa 2008, uyu muryango wahisemo gukodesha inzu yabo. “ Imitungo yacu itimukanwa yari ifite agaciro kangana n’ama Euro ibihumbi 337,000, yataye agaciro igera ku bihumbi 112,000 by’ama-Euro. Twahisemo twiyungura igitekerezo cyo kuba twahakodesha maze amafaranga dukuyemo akaba ari ingirakamaro kurusha umwenda twafataga.”

Uyu muryango wakomeje gushora cyane mu mitungo itimukanwa, aho babonye inyungu y’ama-Euro ibihumbi 75,000 wongeyeho n’izindi nyongera buri mwaka, bagakoresha gusa ibihumbi 19,000 by’ama-Euro mu kubaho kwabo. Magingo aya baracyagerageza kugira amahitamo meza mu gushora no gukoresha neza amafaranga yabo, Joe na Ali kugeza ubu bafite imitungo itimukanwa igera kuri 15, ibibazo by’ubukungu bo bakaba barabisohotsemo babashije kwizigamira miliyoni yose y’amadorali.

Muri Kanama 2015 nibwo Joe na Ali babaye bafashe ikiruhuko (retraite) kugira ngo batangire kuzenguruka isi batembera, ndetse mu 2016 uyu muryango waragutse ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa nawe bari kumwe muri ubu butembere.

AMAFOTO Y'UYU MURYANGO MU BUTEMBERE BW'ISI:

Babashije kwizira umukanda kugirango bashyire mu ngiro indoto zabo zo gutembera isi mu mafaranga yavuye mu mbaraga zabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyarwanda7 years ago
    Ntureba ahubwo; bazagera mu kinigi rero rubanda ikirirwa ireteze amaboko ngo muzungu muzungu mpa?? Nta soni..twigeze kwizigama banyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND