RFL
Kigali

Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 116 yashyize hanze ibanga ryamufashije kubaho igihe kirekire

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/08/2018 20:39
0


N'ubwo abaganga batigeze babikubwira cyangwa se ukaba hari ibyo wari uzi bike, ariko abahanga bagaragaza ko kugira ngo umuntu abashe kubaho igihe kirekire abiterwa n’indyo afata buri munsi.



Burya ngo bimwe mu byo kurya dufata bishobora gutuma umuntu agira ubuzima bwiza bityo akabaho igihe kirekire ariko kandi ngo bishobora no gutuma umuntu apfa vuba. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo kurya byafashije uyu mukecuru w’imyaka 116 kubaho igihe kirekire kandi atekanye.

N'ubwo nta mushakashatsi n'umwe urabasha kuvumbura umuti urwanya urupfu ariko bavuga ko imyitozo ngororangingo n’indyo yuzuye bifasha umuntu kubaho igihe kirekire. Giuseppina Projetto ni umukecuru wo mu Butaliyani, benshi mu batangabuhamya bazi neza ubuzima abamo bavuga ko batangazwa cyane no kumubona akiriho ndetse afite imbaraga kuko atajyaga ataka ngo arwaye ahantu runaka uretse kuba yarigeze kubabazwa n’urupfu rw’umuhungu we.

Ubwo abanyamakuru bo muri icyo gihugu bamubazaga ibanga akoresha kugira ngo abashe kubaho igihe kinini, Giuseppina yabahaye igisubizo cyoroshye kuruta ibyo bari biteze. Yababwiye ko ibanga yakoresheje kugira ngo abashe kubaho igihe kinini ari agasate ka chocolat y’umukara yaryaga buri munsi kamuhaye ubuzima bwiza cyane.

Nyuma yo kumenya iryo banga, abahanga bagerageje kurebera hamwe bimwe mu bintu bibasha gutuma chocolat y’umukara ifite uwo mwihariko maze basanga ikungahaye ku bintu birinda indwara ya kanseri mu mubiri, irinda umuntu gusaza imburagihe, kubera magnesium yifitemo ifasha kurinda stress mu mubiri, ivana cholesterole mbi mu mubiri ndetse ikarwanya diabete.

N'ubwo chocolat ari yo uyu mukecuru akeka ko yatume abasha kubaho igihe kinini, hari ibindi wakora bikagufasha kuramba nko: Kurya indyo yuzuye, Gukora imyitozo ngororangingo, Kwirinda umunaniro ukabije, Kuryama nibura amasaha umunani, Kunywa litilo ebyiri z’amazi ku munsi, Kwirinda inzoga n’itabi n’ibindi nk’ibyo.

Src: amelioretasante.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND