RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/05/2015 9:57
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’142 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 223 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1848: Ubucakara bwaraciwe burundu mu birwa bya Martinique.

1849: Uwabaye perezida wa Amerika Abraham Lincoln yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi cy’uburyo ubwato bushobora kunyura ahantu hato mu mazi cyangwa se kurenga ahantu hari amazi magufi yari yaravumbuye, aba umuntu wa mbere wabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wabashije kuvumbura, ndetse agahabwa icyemezo cy’ubuvumbuzi. Iki gihe yari ataraba perezida.

1906: Abavandimwe 2 b’abanyamerika ba Wright (Wright brothers) bahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika cy’icyuma kiguruka (indege) bari bamaze kuvumbura.

1960: Umutingito ukaze, ubarwa nk’umutingito wa mbere ukomeye wabayeho mu mateka y’isi, upima ku gipimo cy’9.5 ku gipimo cya Magnitude wibasiye amajyepfo y’igihugu cya Chili uteza imyuzure ya Tsunami yagize ingaruka ku bihugu nka Chili, Hawaii, Ubuyapani, ibirwa bya Philippines, uburasirazuba bwa Nouvelle Zelande, amajyepfo ya Australia,… yahitanye abantu benshi ndetse yangiza byinshi.

1972: Igihugu cyari Ceylon cyatoye itegeko nshinga rishya, gihindura izina cyitwa Sri Lanka, ndetse cyinjira mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

1987: Umukino wa mbere w’igikombe cy’isi mu mikino ya Rugby wabereye mu gihugu cya Nouvelle Zelande.

1990: Ibihugu bya Yemen y’amajyaruguru na Yemen y’amajyepfo byarihuje bikora igihugu kimwe cya Repubulika ya Yemen.

1990: Uruganda rwa Microsoft rwashyize hanze Microsoft Windows 3.0.

1994: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo zari iza APR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikigo cya Gisirikare cy'I Kanombe.

2010: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yakoreraga ikigo cya Air India Express yakoze impanuka ubwo yahanukaga mu misozi ya Mangalore mu Buhinde, abantu 158 mu 166 bari bayirimo bahasiga ubuzima. Iyi yabaye impanuka ya mbere ikomeye ibayeho ikozwe na Boeing 737 mu mateka y’izi ndege.

2012: Mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani hafunguwe inzu ya Tokyo Skytree ifite metero 634 z’uburebure, ikaba ari inzu ya mbere ndende ku isi yubatse mu buryo bw’umunara, ikaba kandi iya 2 ndende ku isi inyuma ya Burj Khalifa y’I Dubai ifite metero 829.8 z’uburebure.

Abantu bavutse uyu munsi:

1783William Sturgeon, umunyabugenge w’umwongereza akaba n’umuvumbuzi, akaba ariwe wavumbuye ingufu za rukuruzi z’amashanyarazi, ndetse na moteri y’amashanyarazi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1850.

1905Bodo von Borries, umunyabugenge w’umudage, akaba umwe mu bavumbuye Microscope electronique nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1956.

1970: Naomi Campbell, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1978Ginnifer Goodwin, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Katie Price, umunyamidelikazi w’umwongereza nibwo yavutse.

1979Maggie Q, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Nikita yabonye izuba.

1984: Didier Ya Konan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Cote D’ivoire nibwo yavutse.

1986: Matt Jarvis, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1987: Novak Djokovic, umukinnyi wa Tennis w’umunya-Serbia, akaba ari numero ya mbere ku isi muri uyu mukino nibwo yavutse.

1988: Pape M'Bow, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Senegal nibwo yavutse.

1991: Joel Obi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1802Martha Washington, umugore wa George Washington, perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 71 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’urusobe rw’ibinyabuzima (International Day for Biological Diversity).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND