RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/02/2016 10:06
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 36 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 330 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1597: Guverinoma y’ubuyapani yatsembye abakirisitu ba mbere babayeho muri iki gihugu, aho yavugaga ko ari igitotsi ku bayapani.

1885: Umwami Leopold wa 2 w’ububiligi yashyizeho Congo nk’ubutaka bwe bwite.

1917: Inteko ya Amerika yatoye itegeko ryemezwa na perezida Woodrow Wilson rivugurura uburyo bwo kwinjira ku butaka bwa Amerika, iryo tegeko rikaba ritaremereraga abantu baturutse muri Aziya y’amajyepfo n’iy’amajyepfo y’uburasirazuba kwinjira ku butaka bwa Amerika.

1962: Uwari perezida w’ubufaransa Charles de Gaulle yatagetse ko igihugu cya Algeria gihabwa ubwigenge.

1972: Umukinnyi w’umukino w’intoki wa basketball, Bob Douglas yabaye umukinnyi wa mbere w’uyu mukino w’umwirabura wo guhabwa icyubahiro cyo gushyirwa mu ntwali z’uyu mukino mu cyitwa Basketball Hall of Fame.

1988: Manuel Noriega wari perezida wa Panama yatawe muri yombi ashinjwa icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inyerezwa ry’imari.

1997: Amabanki 3 akomeye yo mu Busuwisi yatangaje ko ashyizeho ikigega cy’inkunga ya miliyoni 71 z’amadolari ya Amerika mu gufasha abarokotse Jenoside y’abayahudi n’imiryango yabo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1784: Nancy Lincoln, umubyeyi w’uwabaye perezida wa Amerika Abraham Lincoln nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1818.

1840: John Boyd Dunlop, umushoramari w’umunya-Ecosse akaba ariwe washinze uruganda rukora amapine yo mu bwoko bwa Dunlop nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1921.

1840: Hiram Stevens Maxim, umuvumbuzi w’umunyamerika ukomoka mu bwongereza, akaba ariwe wavumbuye imbunda yaje kumwitirirwa ya Maxim nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1916.

1878: André Citroën, umukanishi w’umufaransa akaba n’umushoramari akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Citroën nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1935.

1964: Duff McKagan, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Guns N' Roses nibwo yavutse.

1969Bobby Brown, umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika, akaba yaranabaye umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston nibwo yavutse.

1971: Sara Evans, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Abhishek Bachchan, umukinnyi wa filime w’umuhinde yabonye izuba.

1976: Tony Jaa, umukinnyi wa filime w’umunya-Thailand akaba n’umukinnyi mu mikino nyarugamba wamenyekanye cyane muri filime za Ong-Bak, nibwo yavutse.

1980: Tiwa Savage, umuhanzikazi w’umunyanigeriya yabonye izuba.

1984: Carlos Tévez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1985: Crystal Hunt, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal yabonye izuba.

1986: Manuel Fernandes, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1992Neymar, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil yabonye izuba.

1992: Stefan de Vrij, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Gnassingbé Eyadéma wabaye perezida wa Togo yarataabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND