RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/08/2014 8:31
2


Uyu munsi ni ku wa 3 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Kanama, ukaba ari umunsi wa 232 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 133 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1000: Igihugu cya Hongriya cyarashinzwe, gishingwa na Mutagatifu Stephen. Uyu munsi ukaba wibukwa nk’umunsi w’ishingwa ry’iki gihugu, hashize imyaka 1014.

1858: Charles Darwin yashyize ku mugaragaro bwa mbere ubushakashatsi bwe bw’iterambere n’ihinduka ry’ibiremwa (Evolution Theory).

1866: Perezida wayoboraga Amerika Andrew Johnson yatangaje ko intambara yo mu gihugu irangiye burundu. Iyi ntambara ikaba yari intambara y’abaturage ishyamiranyije igice cyo hepfo n’icyo haruguru.

1960: Igihugu cya Senegal cyikuye burundu mu bihugu byakoronizwaga n’ubufaransa, gihita gitangaza ubwigenge bwacyo bwuzuye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1833: Benjamin Harrison, perezida wa 32 wa Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1901.

1934: Armi Kuusela, umunyamideli wo muri Finland akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1952 yabonye izuba.

1951: Mohamed Morsi, perezida wa 5 wa Misiri nibwo yavutse. Twabibutsa ko Morsi ariwe wagiye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage, ariko nawe akaba yarahise ahirikwa ku butegetsi.

1958: David O. Russell, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Azarias Ruberwa, umunyapolitiki w’umunyekongo, wabaye visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nibwo yavutse.

1974: Amy Adams, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba n’umuririmbyikazi nibwo yavutse.

1978: Noah Bean, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye nka Ryan Fletcher muri filime Nikita nibwo yavutse.

1983: Andrew Garfield, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bwongereza, nibwo yavutse.

1988: José Zamora, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1992: Demi Rovato, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

984: Papa Yohani wa 14 yaratashye.

2012: Meles Zenawi, minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imibu (World Mosquito Day).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ndasuhuza very
  • Ugiringabire papias 9 years ago
    Ndifuza kumenya amateka yaranze izina Fletcher





Inyarwanda BACKGROUND