RFL
Kigali

Bill Gates yahishuye ko yambara isaha y’amadolari 10 ndetse ngo abana be ntibemerewe gutunga telephone mbere y’imyaka 14

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/04/2017 18:10
1


Umukire wa mbere ku isi Bill Gates ubu amafaranga atunze abarirwa muri miliyari 87 z’amadolari, yahishuye ko isaha yambara ku kaboko iri mu bwoko bwa Casio ikaba igura amadolari 10 asaga 8500Frw y'amanyarwanda ndetse ngo abana be ntibemerewe gutunga telephone mbere yuko buzuza imyaka 14.



Bill Gates washinze Microsoft yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru The Mirror. Ngo uretse kuba abana be batemerewe gutunga telephone igendanwa mbere y’imyaka 14, ngo n’igihe bazitunze Bill Gates ni we ugena igihe bazimaraho ndetse ngo mu rugo rwe ntibyemewe gukoresha telephone mu masaha yo kurya. Abana ba Bill Gates bafite amasaha batagomba kurenza bari kuri telephone cyane cyane amasaha y’ijoro mbere yo kuryama.

Despite their vast wealth, the Gates family, who lives in Lake Medina, just outside Seattle, Washington, has said they want to give their children as normal an upbringing as possible

Abana ba Bill Gates (bakiri bato)

Bill Gatews n’umugore we Melinda bafitanye abana 3 uw’imyaka 20, uwa 17 n’uwa 14. Ibi biratangaje bitewe n’uko nka Bill Gates ufite uruhare runini mu isi ya tekinoloji umuntu yatekereza ko abana be birirwa mu bijyanye nayo ariko kuri we yizera ko tekinoloji atari nziza cyane ku bana. Kuri we ngo icyo telephone igomba kumarira abana be ni nko kubasha gukora imikoro yo mu ishuri no kuganira n’inshuti gusa.

Bill Gates n'umugore we n'abana

Bill Gates kandi yatangaje ko agerageza kurera abana be mu buzima buciriritse ngo ntibumve ko hari aho batandukaniye n’abandi bana. Umwaka ushize ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru NBC yatangaje ko kuri we atekereza ko umwana yagakwiye kwinjizwa mu isi y’ibya tekinoloji nibura ku myaka 13. Si ibi gusa kandi kuko Bill Gates yanatangaje ko yifuza ko umutungo we wajya mu bikorwa bifite inyungu rusange aho kugabanywa abana be kuko asanga ari byiza ko biga gukora bakabaho ubuzima bishakishirije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byumvuhore 7 years ago
    Ntimukatubeshye ngo umutungo we wagabanywa rusange hhhhuh





Inyarwanda BACKGROUND