RFL
Kigali

BHA yasoje icyumweru yari imaze ihugura abana mu gukina amakinamico, inabafasha kubaka ejo habo heza-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/08/2014 10:06
1


Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2014, mu Karere ka Musanze ahitwa Nyakinama nibwo hasojwe amahugurwa y’abana bato 30 biyumvamo impano yo gukina amakinamico bagizwe n’abana batandukanye barimo n’abanyuze mu buzima bwo ku muhanda yateguwe n’umushinga wa BHA(Building Hope for Africa).



,A S

Ni nyuma y’icyumweru cyose cyari gishize uyu muryango wa BHA(Building Hope for Africa), ubifashijwemo n'umushinga w'abataliyani wa Grain de Seneve wabahaye aho bakoreye aya mahugurwa, bamaze bahugura aba bana, mu bintu bitandukanye birimo kubafasha kuzamura impano zabo mu gukina amakinamico no kwigirira ikizere byose bigamije kubakura mu bwigunge no kubategurira ejo hazaza heza harangwa n’umunezero.

BHA 

Mu gihe cyose aba bana bamaranye, bagiye bungurana ibitekerezo bagaruka ku bibazo bitandukanye bakunze guhura nabyo cyane cyane mu miryango yabo bituma batabasha kugera ku nzozi zabo ndetse baza no kubigaragaza mu mukino w’ikinamico bakinnye ubwo basozaga aya mahugurwa.

BHA

Abana bakinnye umukino bari bateguye

NHG

BHA

BHA

NAMS

Umukino bakinnye witwa Ca inkoni izamba

Muri aya mahugurwa yari ayobowe n’umuyobozi mukuru wa BHA , umunyamerikakazi Christine Ngabonziza hamwe n’umugabo we Ngabonziza Phillipe bafashije kwigisha aba bana ku bigendanye no kwigirira ikizere, kugira intego no guharanira kuzigeraho. Aya mahugurwa akaba yarasojwe aba bana bashyikirizwa impamyabumenyi y’uko babashije kuyitabira.

BHA

Abana basangiriraga hamwe ifunguro rya saa sita

BHA

Ngabonziza Philippe hamwe n'umufasha we batanga Impamyabushobozi ku bana bitabiriye iyi gahunda

Umwe muri aba bana twabashije kuganira yavuze ko aya mahugurwa hari byinshi yayungukiyemo bigiye kumufasha kubaka ejo hazaza. Ati “ Aya mahugurwa yaradufashije cyane. Byari byiza cyane twahuye n’abana bagenzi bacu twungurana inama kandi twari dufite abigisha beza batwerekaga inzira y’ubuzima.”

BHA

Ku ruhande rwa Ngabonziza Philippe, avuga ko ari intangiriro ya gahunda ndende bafite, aho bifuza gufasha abana bo mu bice bitandukanye bya Afrika, cyane cyane ibyagiye bigira ibibazo by’intambara ariko by’umwihariko bakazashyira imbaraga nyisnhi ku Rwanda ahagaragara ibibazo bitandukanye by’abana kubera impamvu zinyuranye zirimo n’amateka ya Jenoside igihugu cyanyuzemo agikurikirana abagikomokamo.

Philippe Ngabonziza ati “ Icya mbere twifuzaaga ni uguhura n’abana tukabazanira ibyishimo bagasabana, bagasangira byose, icya kabiri ni ukubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukina amakinamico, gufasha abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi no kubigisha kubaho mu buzima bufite intego bakitegurira ejo heza habo. Ni gahunda ndende izakomeza mu Rwanda no mu bindi bice bya Afurika aho dushaka gukorana n’indi miryango cyangwa imishinga y’imbere mu gihugu yita ku bana.”

Uretse kuba barafashije aba bana  kuzamura impano yabo yo gukina ikinamico no kwigirira ikizere, Building Hope For Africa waniyemeje gufasha abana bagera kuri bane mu masomo yebao abo ni Nsabimana Cedric, Niyopfura Eric, Ishimwe Prime na Uwineza Grace.

ansk

Ngabonziza Philippe agira inama urubyiruko akurikije ubuzima nawe yanyuzemo

Umuryango wa Building Hope for Africa washingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku gitekerezo cy’umunyarwanda Ngabonziza Philippe abifashijwemo n’umufasha we Christine Ngabonziza. Icyo uyu muryango ugamije akaba ari ugufasha abana bo muri Afrika gutegura no kubaka ejo habo heza harangwa n’ibyishimo no kubakorera ubuvugizi bwose bushoboka, aho bifashisha cyane mu kuzamura impano z’abana. Ngabonziza Philippe akaba yaragize igitekerezo cyo gushing uyu muryango nyuma y’uko yakuriye mu buzima bugoye bwa gipfubyi nyuma yo kubura ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi akagenda arererwa mu miryango y’abagiraneza ndetse akaba yaranabaye ku muhanda.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fred muvandimwe josua9 years ago
    nibyiza kuri ababana gusananje nifujegukina frime ariko mbura ubufasha gusa mwatubwira gukina frime ico bisabwa





Inyarwanda BACKGROUND