RFL
Kigali

Arashimira Inyarwanda.com n’abamufashije kubona amata y’umwana nyuma yo gupfusha umugore baherukaga gukora ubukwe

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/03/2016 17:33
13


Nyuma yo gutabariza umugabo wari wapfushije umugore bari bamaze igihe gito bashakanye ndetse akanamusigira umwana, uwo mugabo yashimiye cyane Inyarwanda.com n’abanyarwanda batandukanye bamweretse umutima w’urukundo ubu akaba ahabwa n’amata y’uwo mwana.



Tariki 14 Ukuboza 2015, nibwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ibabaje y’umugabo ukuri muto wahuye n’akaga gakomeye, uyu mugabo witwa Serverien Nziraguseswa akaba yari amaze gupfusha umugore bari bamaze igihe gito bakoze ubukwe, agapfa abyara ndetse agasigira uyu mugabo umwana w’umukobwa wari ukirimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Butare, kugeza ubu uyu mugabo akaba ashimira Inyarwanda.com ndetse n’abanyarwanda bafite umutima w’urukundo bamugobotse,kuburyo ubu n’amata y’uwo mwana abasha kuyahabwa nta kibazo.

Muri Mata 2015, nibwo Serverien Nziraguseswa yasezeranye imbere y’amategeko na Kwitonda Genereuse, nyuma yaho baza no gukora indi mihango y’ubukwe bwabo irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana. Byari ibishimo kuri urwo rugo rushya, byose byari byiza kugeza ubwo tariki 28 Ugushyingo 2015, Kwitonda Genereuse yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) akaza kugwa ku iseta ubwo yabagwaga agakurwamo umwana w’umukobwa.

Nyuma y’urupfu rwa Kwitonda Genereuse, Serverien yari ahuye n’ibibazo bitamworoheye kuko uretse imihango yo gushyingura no guherekeza umugore we, yagombaga no gukurikirana ubuzima bw’imfura yabo uyu mugore yamusigiye, dore ko uyu mwana nawe hari utubazo tw’ubuzima yari yavukanye twatumye agumishwa mu bitaro, aho bakurikiranira abana bavukanye ibibazo by’ubuzima  cyangwa abavutse bataruzuza amezi icyenda.

Kwitonda Genereuse yaguye ku iseta abyara nyuma y'igihe gito asezeranye na Nziraguseswa

Kwitonda Genereuse yaguye ku iseta abyara nyuma y'igihe gito asezeranye na Nziraguseswa

Byaba gushyingura no guherekeza nyakwigendera, byaba no gukomeza kwita kuri uyu mwana, byose byari ibintu bihenze kandi byasabaga amafaranga menshi kuburyo bitakorohera buri wese kubyishoboza mu gihe byanamufatanyaga n’agahinda ko kubura uwe yakundaga, byumvikana ko n’umwanya cyangwa imbaraga zo kuba yabasha kubona uko ashakisha ubwo bushobozi ubwabyo bitari bitoroshye.

Ubwo twabagezagaho inkuru mu kwezi k’Ukuboza 2015, uyu mugabo yari agowe cyane no gukurikirana ubuzima bw’umwana we. Ubusanzwe atuye mu karere ka Nyamagabe, ariko buri munsi yagombaga kuva i Nyamagabe akerekeza mu mujyi wa Huye ku bitaro uyu mwana we yari arimo, kugirango akurikirane ubuzima bwe kandi anashakishe ibikenewe kugirango ubuzima bwe bukomeze kubungwabungwa.

Serivisi z’ubuvuzi zahabwaga uyu mwana ndetse n’imiti y’ubwoko butandukanye yirirwaga ishakishwa ngo ubuzima bwe bukomeze kubungwabungwa, byari ibintu bihenze cyane umuntu umwe bigoye ko yakwishoboza, cyane ko nyuma yo gukora ubukwe byumvikana ko uyu muryango wari utarabasha kubona igihe gihagije cyo kwiyubaka mu by’ubukungu hanyuma hakaziramo n’ibi byago byose byatwaye uyu mugabo akayabo.

Icyo gihe ubwo twandikaga inkuru, twabamenyeshaga ibibazo uyu mugabo yari afite birimo n’iby’ubushobozi bwo kwita ku mwana we ngo abashe gufashwa ubuzima bwe bumere neza, abantu batandukanye bakaba barasabwe kuba bamugoboka muri ako kaga. Ubu rero inkuru nziza, ni uko umwana yavuye mu bitaro ndetse amaze igihe ari iwabo hamwe na se, akaba abasha kunywa amata no gufata ibindi bimutunga, ndetse n’abaganga bakaba bemeza ko ubuzima bwe buzira umuze.

Ikirenze kuri ibyo ariko, uyu mugabo yashimiye Inyarwanda.com ku bw’ubuvugizi yakorewe binyuze muri iki gitangazamakuru, anashima abantu bagiye bamufasha mu buryo butandukanye nyuma yo kumenya ikibazo cye binyuze ku Inyarwanda.com, muri abo hakaba harimo abamusuye, abagiye bamuhamagara bakamuhumuriza ndetse n’abamufashije mu kubona ubushobozi bwo kwita ku mwana, kuburyo ubu hari itsinda ry’abanyamasengesho b’abanyarwanda baba muri Canada no muri Australia, bamufasha kubona amata y’umwana; ubuzima bwe n’ubw’umwana ubu bukaba bumeze neza nta kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • djihadi8 years ago
    wow....Nyasagasani ni asingizwe, ibintu nkibi nibyo bikenewe cyane apana kumbwira ngo asinah yagiye kwidumbaguza muri piscine cg ngo yambaye ikariso yumweru....puuu...( inyarwanda murakoze...u are contributing to the social progress..
  • 8 years ago
    Yooo Imana ishimwe ko hakiriho abagira neza!!!
  • Aline8 years ago
    Yezu mwiza ndagusabye ngo wereke uruhanga rwawe uyu muvandimwe mu bibazo afite amenye ko ineza n'urukundo rwawe bikimuriho kandi ko mu nsi y'umusaraba ariho hava umukiro.ndabigusabye nizeye mu Izina ry'Imana ishobora byose ,Amen
  • ignacio8 years ago
    kuva nakeera abanyarwanda barafashanyaga uwo mutima wo gutabarana tuwukomeze!Imana ibakomeze
  • jdka8 years ago
    Nyamara mu bitaro bya CHUB harimo ikibazo! Niba atari ubuswa ni uburangare, niba atari kimwe muri ibyo byaba ari ubugome. True story....
  • mpinganzima8 years ago
    Amen.Imana ihe umugisha abagize umutima wo kumwitaho mubryo ubwo aribwo bwose
  • sajou8 years ago
    Icyi nicyo gitumantashaka. Ibaze kweli
  • Jb mujyambere8 years ago
    Yo mbega agahinda gakomeye nakomere disi mbega yoooo ndababaye gusa
  • 8 years ago
    nukuri byose tubikesha imana kuko iyaba atari imana nuwo mwana yari kujyana na nyina knd nsabiye umugisha abamufashije bose
  • NTAKIRUTURUKUNDO ERIC8 years ago
    Nukuri Imana ibe hafi cereverien nimfura ye tuzakomeza tumusengere
  • jaja8 years ago
    Yoo, Iby'urupfu njye nabiburiye definition nurwo guhoza abantu mu mibabaro pe. Imana ishimirwe ko basi umubyeyi yasize urwibutso. Muhumure mukomere.Akana kazakura Imana ihorane namwe disi
  • EMMANUEL8 years ago
    Uyumuvandimwe yihangane niko bigenda tukiri ku isi
  • Abdul salam8 years ago
    Imana imwacyire mu bayo gusa uyu mugabo akomeze kwihanga kuko umugore we ubu ari mu bwami mbwijuru





Inyarwanda BACKGROUND