RFL
Kigali

Angels Union bakoze indirimbo 'Menyereza umwana' ikangurira abantu kurengera umwana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/08/2018 14:32
0


Abana bibumbiye muri Angels Union bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise “Menyereza umwana” ihagamagarira abantu kubahiriza uburenganzira bw’umwana.



Iyi ndirimbo “Menyereza umwana” y’iminota itatu n’amasegonda 56 ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku buryo abantu bingeri zose bakwiye kwita ku burenganzira bw’abana bashyigikira impano zabo.

Umutoni Fabiolla uherutse guhabwa igikombe cy’umukinnyi mwiza wa filime mu irushanwa nyafurika akaba umwe mu bana bari muri Angels Union Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko hari igihe abo mu muryango we bamubwiraga ko ntacyo azimarira kuko yavutse afite ubumuga bw'uruhu. Avuga ko uko agenda ahura n’abandi bana bo muri Angels Union bakagaragaza impano afite icyizere cyo kuzaba umukinnyi mwiza wa filimi.

fabiola

Fabiola avuga ko ari kenshi yagiye abwirwa n'abo mu muryango we ko ntacyo azimarira

Uwashinze iri huriro Angels Union, Karasira Clarisse avuga ko barajwe ishinga no kuzamura impano z’abana bafite, ubu ngo bageze ku bana 60 babarizwa mu bice bitandukanye nka: Masaka, Kimihurura ndetse na Batsinda. Akomeza avuga ko impano ziri gukuzwa ari kuririmba, gukina ikinamico, guhimba no kuvuga imivugo ndetse no kubyina kinyarwanda.

Muri iyi ndirimbo "Menyereza umwana" bashyize hanze amashusho (Video) yayo bararirimba uburyo hari abana bateshejwe inzira y'inzozi zabo n'ibibazo bitandukanye ndetse n’impano zabo zikabura umurongo. Barasaba abantu guhagurukira kwita ku bana.

Bamwe mu b

Bamwe mu bibumbiye muri Angles Union

REBA HANO "MENYEREZA UMWANA" BY ANGELS UNION






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND