RFL
Kigali

Rubavu:Bihaye intego ko ikibazo cy'amavunja cyugarije bamwe mu rubyiruko kigiye kuba amateka

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/08/2018 18:21
0


Bamwe mu baturage bagize umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu batangarije Inyarwanda.com ko ikibazo cy’amavunja cyagaragaye ubwo Intore zo ku rugerero zahanduraga bamwe mu bana bato mu ntoki no mubirenge cyamaze gushakirwa umuti.



Kuri uyu wa mbere tariki 13 Kanama 2018 ni bwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatembereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Kabilizi hamaze igihe gito hakorewe igikorwa cyo kubakira umuturage inzu ndetse hakanahandura amavunja abana batari bake bagahabwa n’ibikoresho byo kubafasha mu isuku. Aganira na bamwe mu baturage b’uyu murenge bamutangarije ko amavunja amaze kuba amateka.

Umuyobozi w’Akagari ka Kabilizi Mumfashe Saidi aganira n’itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo guhandura amavunja mu bana ndetse no kubakira uyu muturage inzu, yagaragaje akanyamuneza aterwa no kuba mu Rwanda haragaruwe itorero ry’igihugu  mu rubyiruko ashimira ubuyobozi bw’igihugu ndetse anavuga ko ari isomo asigiwe mu kagari ke by’umwihariko ku bijyanye n’isuku cyane cyane mu rubyiruko rw’abana bakiri bato bo muri aka kagari. Mu magambo ye yagize ati:

Njye sinzi uko nabivuga ariko mu by’ukuri ababana bagaragaje ko bigishijwe  byinshi mu itorero bagaragaje ibyo bize kandi n’isomo rikomeye kuri twe ntabwo tugiye kwicara ahubwo tugiye gukomerezaho, aba bana barwaye amavunja barasukuwe ndetse banahawe ibikoresho ariko natwe ntabwo tugiye guterera iyo turakomerezaho ku buryo ubutaha ni mugaruka muzasanga icyari amavunja ari amateka muri Kabilizi.

Amavunja

Ku bijyanye n’impamvu nyamakuru ituma aba bana barware amavunja kandi batuye ahantu heza hasobanutse, Mufashe Saidi yagize ati “Urebye uyu mupaka duturiye hari byinshi uduhemukiraho, ababyeyi birirwa bagenda ntibabone umwanya wo kwicara ngo baruhuke bite kubana babo, abana bakirirwa birera bonyine bataha ngo barananiwe bakiryamira bakabyuka bagenda  mbese ku buryo umubyeyi abura umwanya wo kwita ku mwana yibyariye bitewe no kwirirwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ari gushaka ubuzima."

Nyuma yo kumenya icyo ubuyobozi bw’aka kagari bumaze kugeraho, twaganiriye na bamwe mu baturage baturiye aka kagari badutangariza byinshi kuri iki kibazo ndetse bashimira Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bwo gusubizaho Itorero ry'Igihugu ryari ryarakuweho n’abakoroni ndetse bashimangira ko batazahwema gushaka icyateza imbere igihugu bafatanije n’uru rubyiruko.

Mutabazi Aimable na Mukamana Anoncita baganiriye na Inyarwanda.com bose bagarutse ku mashimwe baha urubyiruko rwaje guhandura amavunja abana ndetse bashimira n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku bufatanye nabo. Iki gikorwa cyo kubakira uyu muturage no guhandura abana amavunja cyabaye ubwo uru rubyiruko rwari ruri mu bikorwa byo kuremera no kubakira abaturage batuye mu mazu atajyanye n’icyerekezo.

Amavunja

Urubyiruko rw'i Rubavu mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND