RFL
Kigali

Amasomo yo ku wa gatanu w'icyumweru cya III cya Pasika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2018 11:12
0


Uyu munsi ni tariki 20 Mata 2018, amasomo kiliziya izirikana uyu munsi ni: Intu 9, 1-20, Zab 117 (116), Yh 6, 52-59, umutagatifu wizihizwa ni Odeta.



ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 9, 1-20)

Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’ i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yezuzalemu. Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti « Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki ?» Sawuli arabaza ati « Uri nde, Nyagasani ?» Iryo jwi rirasubiza riti « Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora. » Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa.

Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati « Ananiya!» Undi arasubiza ati “Ndi hano, Nyagasani!” Nyagasani aramubwira ati “Haguruka ujye mu muhanda witwa ‘Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, kandi mu ibonekerwa yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.” Ananiya arasubiza ati « Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.» Ariko Nyagasani aramubwira ati « Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanyishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.»

Nuko Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati « Sawuli, muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu. » Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. Amaze kurya yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (c, 1, 2)

Inyikirizo/ Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza!

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho, miryango mwese, mumwamamaze.

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!

IVANJILI

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 6, 52-59)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kubwira Abayahudi ko ari Umugati utanga ubugingo, nibwo batangiye kujya impaka ubwabo bati « Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?» 53Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. 54Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. 55Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. 57Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya na we azabaho ku bwanjye. 58Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose. » 59Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND