RFL
Kigali

WARI UZI KO: Ibitunguru bigira akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/01/2017 15:04
4


Ibitunguru usanga abenshi babiteka kubera ko ari ikirungo cy’ingenzi mu biryo. Ibiryo bitagira igitunguru uba wumva hari uburyohe runaka bibura. Gusa uyu siwo mumaro wabyo gusa kuko bifite akamaro gakomeye n’imikoresherezwe myinshi irimo no kuvura indwara.



1. Uretse kuba biryoshya ibiryo, ibitunguru byifitemo vitamin C yongera ubudahangarwa bw’umubiri.

2. Ibitunguru bifite icyo bita chromium igira uruhare rukomeye mu kuringaniza isukari yo mu maraso ikaguma ku gipimo umubiri ukeneye, ntiyiyongere cyangwa ngo izamuke mu buryo bubangamiye umubiri w’umuntu

3. Ibitunguru bibisi bigabanya cholesterol, iyi ni mbi ku mutima w’umuntu, bigatuma umutima w’umuntu ugira umutekano, niba utakundaga kurya ibitunguru bibisi ushobora kubigerageza

4. Hari kandi icyitwa quercetin mu bitunguru, kigira akamaro gakomeye mu kurinda umubiri w’umuntu indwara ya cancer.

5. Warumwe n’uruyuki, ushobora gukoresha amazi yo mu gitunguru aho rwakurumye bikakugabanyiriza ububabare no kocyerwa bizanwa n’uko warumwe.

6. Ibitunguru kandi bisukura imyanda yose mu gifu, ibi bikagabanya ibyago byo kurwara igifu.

7. Ibibabi bisa n’ibara ry’icyatsi byo ku bitunguru nabyo ni ingirakamaro cyane kuko bikungahaye kuri vitamin A nayo igira akamaro mu gukomeza amagufa no kurinda indwara z’amaso cyane cyane ku bana bato.

Nyuma yo kubona ko ibitunguru ari ingirakamaro cyane, ushobora kuba wahindura agaciro wahaga ibitunguru mu mitekere yawe, kandi burya ngo ibitunguru bigira akamaro cyane iyo ari bibisi cyangwa byatetswe ariko ntibishye cyane ngo bihwane.

Source: Care2

 

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eitienne5 years ago
    burya ibitunguru bifite akamaro
  • Mahoko Ndayisabye 5 years ago
    AHUBWO TUBIRYE BIBISI NIBYO BYIZA
  • Mahoko Ndayisabye5 years ago
    BURYA N UMUTI ? NJYE SINARI MBIZI. MURI ABARIMU BEZA . MUKOMEREZE AHOO !!! .
  • sindikubqabo4 years ago
    ESE ningobwa kwinika ibitunguru mumazi mbere yo kubirya ari bibisi? nakahe kamaro ko kubyinika mumazi ko hari ababikora?cg Niki byangiza iyo utabyinitse





Inyarwanda BACKGROUND