RFL
Kigali

Airbus yavumbuye imodoka yitwara ndetse ishobora no kuguruka nta mu pilote

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:11/03/2017 18:45
2


Sosiyete y’abafaransa isanzwe izwi ku isi mu gukora indege noneho yakoze imodoka idasanzwe kuko ishobobora kugendesha amapine ndetse ikanaguruka mu kirere nta mu pilote.



Iyo modoka yiswe ”Pop.up” ikaba yarakozwe ku bufatanye na kompanyi yitwa Italdesign yo mu gihugu cy’uBbutaliyani igikorwa cyo kuyimurika kikaba cyabereye i Geneve imbere y’abanyamakuru batandukanye. Iyi modoka kandi ikaba ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kandi ikaba yarakozwe mu rwego rwo guhangana n’umuvundo w’imodoka nyinshi mu mihanda kuko iyo bibaye ngombwa yo ibasha kwitandukanya igice cy’amapine kikaba cyavaho noneho ikaguruka.

Ni imodoka fite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 100 ku isaha, ikoreshwa n’amashanyarazi ikaba iteye nk’agakarito. Ni imodoka ifite uburebure bwa metero 2,6 ikagira ubugari bungana na metero 1,4 ndetse ikaba itwara abantu babiri. Uburyo ikora rero,umugenzi iyo yinjiyemo ayibwira icyerekezo gusa ubundi ikitwara,ntabwo isaba kuba ufite uruhushya rwo gutwara.

Nkuko tubikesha Parismatch, iyi modoka izafasha abantu gukoresha igihe neza no kugabanya umuvundo w’imidoka mu mihanda. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Italdesign 'Jorg Astalosch' icyifuzo cyabo ni uko iyi modoka yazakora nka taxi ikajya itwara abagenzi. Igeragezwa ryayo rya mbere rikaba rizakorwa mu mpera za 2017.

airbus

Ibice by'iyi modoka bishobora gutandukana

REBA HANO VIDEO Y'UKO IYI MODOKA IZABA ITEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M Jacques7 years ago
    That is a gd car
  • marthens 7 years ago
    nkubu se koko iyi modoka umuntu yavuga ko yayirebye? ??





Inyarwanda BACKGROUND