Kigali

Abanyeshuri ba Lycee de Ruhango Ikirezi bateye inkunga ikigega cy’iterambere (Agaciro Development Fund)-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2018 18:11
0


Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Lycee de Ruhango Ikirezi giherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango batanze inkunga ingana n’ibihumbi ijana (100,000 Rwf) mu kigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi 2018.



Mbere yo gutanga inkunga, aba banyeshuri babanje gusobanurirwa imikorere y’ikigega Agaciro Development Fund. Basobanurirwa aho igitekerezo cyo gutangiza Ikigega Agaciro Development Fund cyavuye ndetse n’amafaranga kugeza ubu iki kigega kimaze kugira.

edithe

Usengiyera Edithe w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’icungamari muri Lycee de Ruhango Ikirezi.

Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko bagize igitekerezo cyo gusura ikigega cy’Iterambere (Agaciro Development Fund) bagasobanurirwa uko cyatangiye n’intego nyamakuru ariko kandi baniyemeza gutera inkunga muri iki kigega nk’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Agaciro Development

Abanyeshuri ba Lycee de Ruhango Ikirenzi baganirizwa

Yavuze ko bishyize hamwe nk’ishuri bakemeranya ko buri wese atanga umusanzu we kugira ngo bashyigikire Ikigega Agaciro Development Fund. Ati “Amafaranga twatanze yavuye mu kwishyira hamwe nk’ishuri ryacu. Buri wese atanga uko yishoboye, tugenera umusanzu wacu ikigega Agaciro Development Fund.”

Mugabe Charles

Mugabe Charles Ushinzwe ishoramari mu kigega cy’Iterambere mu Rwanda (Agaciro Development Fund)

Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega cy’Iterambere mu Rwanda (Agaciro Development Fund) yavuze ko ari ubwa mbere batewe inkunga n’abanyeshuri bakiri bato. Yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba urubyiruko rwo mu mashuri rumaze kumva neza intego yo kwigira kw’abanyarwanda. Yagize ati:

Ni ikintu kidasanzwe natwe byadutangaje! Kubona abana bato nka bariya bafata amafaranga yabo bakayakusanya bati ‘natwe tugire icyo dutanga mu Gaciro’. Mu by’ukuri ni ikintu gikomeye. Twe nk’Agaciro nabwo tubibona nk’inkunga ahubwo tubibona nk’urubyiriko, nk’abantu bakuru b’ejo b’igihugu dufite ukuntu bateye…Ni abantu batangiriye mu myaka yabo bumva ko bagomba gukorera igihugu no ku cyubaka. Turashima abarimu babo n’ababyeyi babo.

Yashimye Leta y’u Rwanda yashyize imbere icyerezo cy’iterambere n’urubyiruko rwashingiyeho mu gukomeza kubaka igihugu cyibabereye. Yahamagariye n’abandi bose bataranga umusanzu w’abo mu Agaciro Development Fund kumva ko ari igikorwa cyiza cyigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda no kubasha kwigira kw’igihugu mu gihe runaka habaho ibibazo bitandukanye bisaba amafaranga.

Ati “Turasaba y’uko mu by’ukuri aba bana bababera urugero rwiza. Turizera ko n’abantu bakuru babibonye, babyumvise baza kwikubita agashyi bakamenya y’uko niba bumva ntacyo baratanga mu kigega nabo baza bakagira icyo bashyiramo."

bandika

Bandika ibyo bari kubwirwa

Ni ikigega cyacu, barazigamira ejo habo. Barazigamira ejo heza h’abana babo, bazabashe kwiga neza, kwiyubakira amashuri, kwiyubakira amavurio,”. Ikigega Agaciro ni ikigega cy’Abanyarwanda cyashyizweho mu nama y’Umushyikirano ya cyenda (9) yo ku wa 16 Ukuboza 2011. Cyatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012.

Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2012 ni bwo Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikigega Agaciro Development, ku ikubitiro hahise haboneka miliyari cumi n’umunani (18,000,000,000 Rwf). Kuwa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 ni bwo hamuritswe ku mugaragaro indirimbo yumvikanamo abahanzi 7 barindwi b'ibyamamare mu Rwanda yitwa ‘Agaciro Kanjye’, kugura iyi ndirimbo ukoresheje telephone yawe ngendanwa binakwinjiza mu banyamahirwe bazatombora ibihembo byashyizweho.

AMAFOTO:

bamwe mu banyeshuri

fund agaciro

abaje baherekeje

Rekeraho Pierre Claver Umuyobozi mukuru wa Apegerwa washinze ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi [uri i buryo]

batanze

Batanze inkunga y'ibihumbi ijana

Bafashe ifoto y'urwibutso

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND