RFL
Kigali

Abanyarwanda bahamije ko Airtel Rwanda iyoboye ibindi bigo by’itumanaho mu gutanga serivisi nziza za interineti

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/07/2017 13:11
1


Mu matora yabereye kuri Twitter yakozwe na Service Magazine, Airtel ni yo yatowe n’abanyarwanda benshi nk’ikigo gitanga serivisi nziza kandi zihendutse za interineti aho ku ijanisha yatowe kuri 45%.



Airtel yahize ibindi bigo biri ku isoko rimwe mu gutanga serivisi nziza, abanyarwanda benshi bemeje ko interineti ya Airtel ari nta makemwa, irihuta kandi irahendutse, ijyanye n’ubushobozi bw’abanyarwanda. Ibi bibaye mu gihe isi tugenda tuganamo, interineti yahindutse kimwe mu bikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Moses Abindabizemu yagize ati “Airtel Rwanda iri gutera intambwe ishaka gukomeza kunoza serivisi iha abakiliya, ibi bikazakorwa binyuze mu gutanga ibiciro byiza ku bicuruzwa abakiliya bakenera cyane – nka interineti. Twavuguruye serivisi za interineti dutanga ibikoresho bifasha kubona interineti igenda neza cyane ya 3G LTE”

Airtel

Bwana Abindazemu Moses ,umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel

Yongeyeho ko serivisi iheruka ari MaxPack igira amapaki ya interineti n’ayo kuvugiraho kugira ngo irusheho guha abakiliya ibyo bakeneye kandi ku giciro cyiza. Interineti igenda neza yoroshya kubona serivisi mu buryo bworoshye yaba mu kazi cyangwa mu buziam busanzwe, ariyo mpamvu abanyarwanda bihitiyemo Airtel Rwanda yo yabashije kubagezaho izi serivisi kandi zikaba zigenda neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    3G LTE ntibaho





Inyarwanda BACKGROUND