RFL
Kigali

Abakora isuku mu bwiherero bw’indege batunguwe no gusangamo ibisigazwa by’umwana wakuwe mu nda ya nyina

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/08/2018 17:28
0


Indege ya American Airlines yageze LaGuardia abayikoreye isuku mu bwiherero batungurwa no gusangamo ibisigazwa by’icyari kuzavamo umwana (dead fetus). Ibi byatumwe hahita hahuruzwa inzego z’umutekano.



Polisi ikimara kumenyeshwa iby’aya makuru yahise ihagera maze hatangira iperereza rigamije kumenya uwaba nyina w’uyu mwana wajugunywe mu bwiherero ataranaba umwana ufatika. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 06/08/2018.

American Airlines yahise itangaza ko ibi bitari bubuze ingendo cyangwa ngo bihindure gahunda zisanzwe z’imikorere mu gihe bari gufatanya na polisi gukora iperereza kuri iki gikorwa. Benshi mu bamenye aya makuru bagiye bagerageza kwiyumvisha impamvu zitandukanye zatumye iki gikorwa kiba.

Bamwe bavugaga ko bijya bibaho ko umuntu ufite inda ikiri nto ashobora kugira ibibazo igihe afashe urugendo rw’indege bityo bikaba byanatuma ivamo. Abandi bavugaga ko yaba n’umwana w’umukobwa wasamye atabyifuza agafata imiti ikuramo inda ikaza kuvamo ari mu ndege. Hari n’abatatinye kugaragaza ko uwaba wabikoze wese akwiriye gushakishwa akanabazwa impamvu yajugunye fetus mu bwiherero adasabye ubufasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND