Ku mugroba w’uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 ni bwo hamwe mu hantu hahurira abantu mu mujyi wa Kigali hakiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Ngendahimana Eric kapiteni akaba n’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC, ibirori byari byiganjemo abakinnyi bakinana n’uyu musore.
Ahagana saa mbili nibwo ibi birori byari bitangiye ku ruhare rw’umukunzi wa Ngendahimana Eric (Marriette) wari watumiye inshuti n’abavandimwe b’uyu musore. Nyuma yo kugera aho ibi birori byari bubere ibirori atarinjira neza, Ngendahimana yasutsweho amazi atari macye ari nako haririmbwa indirimbo zijyanye n’ibi birori.
Mu ijambo rye, Eric Ngendahimana yavuze ko ashimira umukunzi we kuba yatecyereje kumuhuriza inshuti n’abavandimwe bakaba basangira ducye cyangwa twinshi duhari. Uyu musore avuga ko yari aje amwitabye kuko ngo yari yamubwiye ko hari ikintu ashaka ko baganira bityo atari azi neza ko ari ibirori.
Mudandimwe Jean Marie Vianney, Manzi Huberto Sinceres, Muhinda Bryan, Mushimiyimana Mohammed, Ndayishimiye Antoine Dominique, Bahame Alafat na Peter Otema Kagabo ni bamwe mu bakinnyi ba Police FC bitabiriye iyi gahunda.
Eric Ngendahimana ubwo yahingukaga ahabereye ibirori
Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC akanayibera kapiteni
Abakinnyi ba Police Fc biteguye neza
Marriette na Ngandahimana Eric basuhuzanya
Bamwe mu nshuti za Marriette
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa (ibumoso) ari kumwe n'umukunzi wa Eric Ngendahimana
Ndayishimiye Antoine Dominique
Uva ibumoso: Mushimiyimana Mohammed, Ndayishimiye Antoine Dominique, Muvandimwe JMV na Eric Ngendahimana
MC Tino (Ibumoso) na MUvandimwe JMV (Iburyo)
Hakatwa umutsima w'ibyishimo
Manzi Hubert Sincere n'umufasha we
Ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO