RFL
Kigali

‘Ntakazi katunanira nibaduhe amahirwe twerekane ibyo dushoboye’-Abafite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2017 18:55
0


Abafite ubumuga bwo kutabona baranenga ababima akazi babaziza ko bafite ubumuga bwo kutabona mu gihe bo bavuga ko ntakazi kabananira bityo bakaba bifuza ko bahabwa amahirwe ubundi bakerekana ibyo bashoboye.



Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 aho umuryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) ukuriwe na Dr Patrick Subi, wagaragaje ibibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo mu buzima busanzwe banaboneraho gutangaza uburyo bashavuzwa cyane no kuba abafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza bimwa akazi babaziza ko bafite ubumuga bwo kutabona.

Si ukwimwa akazi gusa ahubwo ngo niyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona agiye gusaba ‘stage’ (kwimenyereza umwuga we), ngo hari benshi mu bakoresha bamubwira ko nta mwanya bamubonera, by’umwihariko iki kibazo kikaba kiri mu burezi aho abayobozi b’amashuri amwe n’amwe bamagana abafite ubumuga bwo kutabona bakababwira ko baramutse babahaye akazi cyangwa se stage ngo bashobora gusubiza inyuma ireme ry’uburezi ry’icyo kigo.

RUB

Bamwe mu bayobozi ba RUB

Umuryango RUB uvuga ko ufite abafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza mu itangazamakuru ariko ngo nabo babuze akazi. Andi mashami benshi barangirijemo kaminuza ni uburezi ariko ngo benshi babuze akazi kubera ikibazo cy'imyumvire ikiri hasi y'abakoresha. RUB irasaba Leta ko yayifasha ikajya itanga akazi ku bafite ubumuga bwo kutabona nkuko bikorwa muri Kenya n'ahandi, uhawe akazi agahabwa n'undi muntu ubona neza wo kumufasha, akajya amuyobora akanamufasha mu kazi kanyuranye. Ku bavuga ko Leta iramutse ibyemeye ikabaha akazi, yaba ugahaye abantu babiri, RUB irabihakana ikavuga ko ntaho bihuriye kuko ufite ubumuga bwo kutabona naramuka abuze akazi,ngo azajya gusabiriza, kandi najyayo ngo uko bimeze kose hari umwana uzava mu ishuri bajye bajyana aho agiye gusaba hose. 

Kuba abafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza bimwa akazi ndetse na stage ngo birabashavuza cyane mu gihe bo baba biyumvamo ko bashoboye akazi kose akaba ari yo mpamvu batakambira Leta n’abandi bikorera kubagirira icyizere bakabaha akazi ubundi bakerekana ko nabo bashoboye. Dr Patrick Subi uyobora RUB, yatanze ingero za bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza ubu bakaba bigisha muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye, kandi abanyeshuri bakavuga ko babigisha neza cyane. 

Bimwe mu byo abafite ubumuga bwo kutabona bishimira bamaze kugeraho ni uko muri iki gihe umubare w'abafite ubumuga bwo kutabona basabiriza ku muhanda n'ahandi wagabanutse cyane, ubu bakaba bari kwihangira imirimo, abandi bakaba bafite akazi n’ubwo atari keza ndetse RUB ikaba itanafite umubare nyawo w’abafite akazi kimwe nuko idafite umubare nyawo w’abafite ubumuga bwo kutabona babashije kujya mu ishuri. Dr Patrick Subi yagize ati: 

Dufite benshi barangije kaminuza babuze akazi. Impamvu ibitera iya mbere ni imyumvire iri hasi ku bafite ubumuga bwo kutabona aho bipfobya bakumva ko nibajya gusaba akazi abandi babaseka. Indi mpamvu batabona akazi, ni imyumvire y’abantu babona uhumurije ufite inkoni year, bagahita bumva ko ntacyo ushoboye. Imbogamizi ikomeye duhura nayo ni ukutabona stage. Twebwe ntacyo tutashobora, amahirwe ni yo dukeneye ngo twerekane ibyo dushoboye. 

Ugiriwabo Julienne ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko nyuma yo kwigirira icyizere akumva ko nyuma yo kugira ubumuga bwo kutabona ubuzima bukomeza, ngo byaje kumufasha mu buzima busanzwe, ubu akaba akora agamije kwiteza imbere by'akarusho akaba agirira urukundo cyane abantu bafite ubumuga na cyane ko na we ngo yahoze areba neza akaza kugira ubumuga ubwo yari mu kazi yibereye kuri mudasobwa, uwo mwanya agahita ajya kwa muganga. Julienne avuga ko ubumuga bwo kutabona akeka ko bwatewe n'ihungabana yagize nyuma yo kuba yararebye n'amaso ye intambara.

RUB

Ugiriwabo Julienne atanga ubuhamya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND