RFL
Kigali

‘Couple’ ikennye yakoze ubukwe bwatwaye atagera ku 1000Frw, yakorewe ibirori by’agatangaza abageni barizwa n'ibyishimo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2017 17:05
3


Wilson Wanjohi w’imyaka 27 y’amavuko n’umukunzi we Ann Muhonja w’imyaka 24 y’amavuko mu byumweru bicye bishize, ni bwo bakoze ubukwe buciriritse bakoresha amafaranga atagera ku 1000 Frw y’amanyarwanda dore ko yari amashiringi 100 akoreshwa muri Kenya. Kuri St Valentin bakorewe ibirori by'agatangaza.



Tariki 22 Mutarama 2017 ari ku Cyumweru mu materaniro, ni bwo Wilson Wanjohi n’umukunzi we Ann Muhonja basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwitwa Community Christian worship church ruherereye muri Kasarani muri Kenya.

Kuri St Valentin ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare, Wilson na Ann bakoze ubukwe bw’agatangaza nyuma yo guterwa inkunga n’ibigo bikomeye muri Kenya. Ibirori bakoze kuri St Valentin byatwaye akayabo k’amadorali y’amerika ibihumbi 35, mu manyarwanda akaba asaga miliyoni 29 ubariyemo n’ayo bakoresheje mu kwezi kwa buki mu minsi itanu bamaze muri Diani, Hoteli y’inyenyeri enye aho bajyanywe n’indege ya Kenya Airways.Ikindi bahawe nk'impano ni uko bahawe inzu ifite agaciro ka Miliyoni y'amashiringi yo muri Kenya.

Wilson Wanjohi n’umukunzi we Ann Muhonja bakundanye imyaka itatu nyuma baza kwiyemeza kurushinga ariko bazititwa n’ubushobozi bucye. Mu mwaka wa 2016 basubitse ubukwe bwabo inshuro zigera kuri ebyiri kuko bari babuze amadorali 300 (249.000Frw) yagombaga gukoreshwa mu bukwe bwabo mu mihango yose.

Mu ntangiriro za 2017 ni bwo Wilson na Ann biyemeje gukora ubukwe bakoresha atagera ku 1000 Frw dore ko bayaguzemo impeta ebyiri bambikanye mu rusengero mu gihe cyo gusezerana. Bombi bari baranze kubana badasezeranye imbere y’Imana, bahitamo gukora ubukwe mu bushobozi bari bafite.

Bakoze ubukwe butigeze bukorwa n’undi wese mu mateka y’isi dore ko umugore atigeze yambara agatimba ndetse nta n’ibirori bakoze kuko nta bushobozi bari bafite. Bakoze ubukwe butagira ‘Decolation’ na ‘Cake’ kuko batari kubona ayo bishyura. Icyo bakoze ni ugusezeranira mu rusengero kugira ngo Pasiteri abaheshe umugisha.

Wilson and Ann

Ubwo bari mu rusengero barimo kwambikana impeta

Nyuma yo kwandika ayo mateka, Wilson na Ann bahise baba ibyamamare muri Kenya dore ko inkuru yabo yanditse mu binyamakuru hafi ya byose byo muri Kenya ndetse haboneka n’ibigo bikomeye byemeye kubatera inkunga kugira ngo baryoherwe n’urukundo rwabo bibafasha gukora ibirori bibereye ijisho byabaye kuri St Valentin bikabera kuri Eden Bliss Garden mu mujyi wa Nairobi ndetse bikaba byarabemereye kubafasha kujya i Dubai mu kurirayo ‘Honney moon’ .

Ubukwe bwa Wilson na Ann bwatanze isomo rikomeye ku rubyiruko rwinshi dore ko hari abatinda n’abanga gushaka kubera ubushobozi bucye ariko ko bakaba barerekanye ko ahari urukundo ibintu byose bishoboka nkuko tubikesha ikinyamakuru Standard Digital Entertainment (SDE).

Wilson and Ann

Mbere Wilson na Ann bari bakoze ubukwe buciriritse

Honneymoon

Hano bari bafashe indege bagiye mu kwezi kwa buki

Wilson and Ann

Hano bari bari muri Honneymoon

Ubukwe

Honneymoon

Kuri St Valentin bakorewe ibirori by'agatangaza

Honneymoon

Umugeni mu gatimba, umuhungu mu ikositimu

Wilson and Ann

Ibyishimo byarabarenze bararira

UbukweUbukwe

Aha ni kuri Eden Bliss Garden aho ibirori byabo byabereye

Wilson and Ann

Wilson na Ann bakoze ubukwe bw'agatangaza

Wilson and Ann

Ann yari aberewe cyane mu gatimba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • congretulation 7 years ago
    waouh how beutiful it is our God is our provide from 0 to millionaire Mana uri Mana ibinibyo wakoreye ikanan amagezi ukayahindura diviyi ndanezerew kubwubu bukwe
  • Josue7 years ago
    Mbega ubukwe bwizaaa!!
  • 7 years ago
    imana yarahabaye ni ukuri!! imana ishime.... ni ibindi izabikora





Inyarwanda BACKGROUND