RFL
Kigali

Umunyamakuru Samuel Ngendahimana wa The New Times yarushinganye n’umuganga Yambi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2016 13:18
7


Umunyamakuru Samuel Ngendahimana ukorera The New Times yarushinganye n’umuganga Theopista Nyiransabimana Yambi bamaranye imyaka hafi 8 bakundana. Kuri uyu wa 19 Werurwe 2016 nibwo bambikanye impeta basezerana kubana akaramata babihamisha indahiro barahiye imbere y’Imana n’abakristo.



Samuel Ngendahimana ni umunyamakuru ufotorera ikinyamakuru The New Times cya hano mu Rwanda. Yakunze kugaragara cyane mu bikorwa by’iyobokamana yaba ibyateguwe n’impuzamatorero ndetse n’abahanzi ba Gospel agafata amafoto atandukanye amwe akayabika ku rubuga rwe Isurape.com. Theopista umugore we ni umuganga wize mu cyahoze ari KHI kuri ubu akaba akora mu bijyanye n’imiti.  

Samuel Ngendahimana

Samuel Ngendahimana n'umugfore we Yambi bari bafite akanyamuneza

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2016 nibwo basezeranye mu rusengero,uwo muhango ubanzirizwa n’uwo gusaba wabereye i Kanombe. Mu muhango wo gusezerana wabereye mu rusengero rwa ADEPR Kimihurura mu mujyi wa Kigali, Samuel yambikanye impeta n’umukunzi we Theopista bakunze kwita Yambi. Nyuma yo gusezerana, ubukwe bwarakomeje, abageni n’abatumirwa bajya kwiyakirira Kacyiru kuri Centre Socio-Culturel TWESE HAMWE.

Samuel Ngendahimana

Ubukwe bwa Sam na Yambi bwitabiriwe na benshi mu banyamakuru biganjemo abo muri The New Times ndetse n’abandi bakora cyane mu gisata cy’iyobokamana mu binyamakuru bitandukanye. Ikindi ni uko Samuel yatewe inkunga bikomeye na Korali Faradja abarizwamo ya ADEPR Kimihurura ikaba yamutahiye ubukwe ikanamuririmbira. Ubwo bukwe bwayobowe n'umushyushyarugamba (Mc) Philos wanyuzagamo agasetsa abantu bakamwenyura.

Samuel Ngendahimana

Umuraperi Padiri Uwimana Jean Francois, umuhanzi Albert Niyonsaba n'itsinda rye hamwe na Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,bataramiye abageni mu muhango wo kwiyakira, by'umwihariko Israel Mbonyi benshi bamugaragariza ko bakorwaho cyane n’ibihangano bye. Patient Bizimana ntiyabashije kuboneka muri ubwo bukwe mu gihe yari ku rutonde rw’abagombaga kuririmbira abageni.

Samuel Ngendahimana

Albert Niyonsaba

Umuhanzi Albert Niyonsaba yarijije abageni

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yataramiye abageni barizihirwa

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Samuel Ngendahimana umaze imyaka 6 mu itangazamakuru akaba amaze 7 akunda Yambi, yadutangarije ko gushaka umugore atari ukurambirwa ubuseribateri ahubwo ko ari umugambi w’Imana.

Abajijwe ikintu yakundiye Yambi cyamuteye gufata umwanzuro wo kumugira umugore we, niba yaragiye mu butayu kumusengera ndetse n’ikimwemeza ko ariwe w’ukuri Imana yamuhaye,Samuel  yadusubije muri aya magambo:

Ikintu gikuru namukundiye (Yambi) ni uko anyumva nanjye nkamwumva, ikindi ni ukubwizanya ukuri.Ikindi Yambi ni umukristo akunda Imana. Kubana kw’abantu biba ari umuteguro w’Imana kuko hashize imyaka 7 tuganira ku rukundo. Umuntu iyo ari uwawe urabibona kuko hari igihe uba warahuye n’abantu benshi.

Yambi Theopista yatangarije Inyarwanda.com ko ikintu yakundiye Samuel cyatumye amwemerera urukundo bakaza no kwemezanya kubana, ngo ni uko yashishoje agasanga amukunda by’ukuri mu myaka hafi 8 bamaranye. Yagize ati:

Biragoye cyane kuvuga ibintu bibiri gusa nakundye Sam, gusa ngo icyo namukundiye ni uko nabonaga nawe ankunda kandi ibihe twamaranye tuganira nasanze ari umunyakuri. Mu gihe tumaranye nk’imyaka 7 irenga, hari igihe umenya umuntu muby’ukuri, yego biragoye kumumenya 100 ku 100 ariko nibura ugira icyo umumenyaho kuburyo ushobora kumenya niba akuryarya cyangwa atakuryarya, mu mico ye rero ntabwo mbimuziho ntabwo azi kubeshya.

Samuel Ngendahimana

Samuel Ngendahimana

Rev Sindambiwe Papias

Pastor Sindambiwe Papias nawe yitabiriye ubukwe bwa Samuel na Yambi

Alain Numa

Alain Numa(hagati)wo muri MTN yitabiriye ubu bukwe

Samuel Ngendahimana

Abo mu muryango Agakiza Family bashyikiriza Samuel impano

All Gospel Today

Abo mu itsinda All Gospel bashyikirije Samuel impano bamuteguriye

Samuel Ngendahimana

Abanyamakuru bo muri Gospel bashyikirije Samuel impano

Samuel Ngendahimana

Habayeho gusangira amafunguro

Amafoto-Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo8 years ago
    Ubu bukwe ko buciriritse cyane ra!!!
  • didi8 years ago
    Ubu bukwese buciriritse he koko? Ko mukunda kwiyemera mugakora ibikabyo mumakwe ngo mwemeze abantu ejo conte igasigaraho ubusa ejo mugatangira kwiyicira isazi mumaso ngewe ndabona ububukwe bwari bwiza rwose bwari burimo numwuka wera ahubwo Imana igume kubana nabo bazatunge batunganirwe babyare baheke hungu nakobwa
  • Emmy8 years ago
    Njye ndashimira ababageni bihanganye imyaka 7bakubahisha Ababyeyi!
  • Emmy8 years ago
    Njye ndashimira ababageni bihanganye imyaka 7bakubahisha Ababyeyi!
  • Maniriho Claudien8 years ago
    Imana izabahe umugisha nk'abashakanye kandi muntanze urugero n'isomo ryiza ry'urukundo rw'abakristu!
  • 8 years ago
    ubwo ushatse kuvugiki? murabishoboye,
  • Emmy8 years ago
    Samu, nukuri Imana yo mw'ijuru izabahere umugisha urugo rwanyu, muzabyare muheke hungu na kobwa.





Inyarwanda BACKGROUND