RFL
Kigali

Umunyamakuru Juliet Tumusiime yatunguwe akorerwa ibirori by’isabukuru agabirwa inka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2017 10:20
1


Tumusiime Juliet ni umuhanzikazi akaba n'umunyamakuru kuri Royal Tv uzwi cyane mu kiganiro Power of Praise akoranamo na Ronnie Gwebawaya. Kuri uyu wa 3 Werurwe 2017 ni bwo yujuje imyaka 22 y’amavuko, akorerwa ibirori mu buryo bwamutunguye.



Ronnie Gwebawaya na Ange, muramukazi wa Juliet ni bo bateguye iki gikorwa cyo gutungura Juliet bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ni bwo bamwe mu nshuti za hafi za Ronnie na Juliet bageze mu Rugando aho Juliet aba kwa musaza we Sam.

Bakigerayo, bicaye mu ruganiriro, nuko Juliet Tumusiime abwirwa ko hari abashyitsi bakeneye kumusuhuza. Juliet yaje atazi abo bashyitsi abo ari bo, ahageze atungurwa no gukubita amaso itsinda ry’abantu b’inshuti ze za hafi bari barimo kumuririmbira mu ntero igira iti ‘Ugire isabukuru nziza, Happy Birthday to you’. Yagize ibyishimo bivanze n’amarira, ashaka gusubira inyuma, ariko ariyumanganya, arabasuhuza, ibirori birakomeza, akata Cake wenyine.

Juliet Tumusiime

Juliet yatunguwe no kubona abaje kwifatanya na we mu birori bye

Akandi gashya kabereye muri ibi birori ni uko itsinda ry’abari kumwe na Ronnie bajyanye kwifatanya na Juliet ku isabukuru ye, ari abasore gusa dore ko abakobwa batabashije kuhagera. Ryari itsinda ry’abanyamakuru n’abahanzi nka Regy Banks, Dr Albert n’abandi. Juliet yakomoje kuri iri tsinda ry’abasore gusa, avuga ko n’ubusanzwe mu nshuti ze, abasore ari bo benshi cyane kurusha abakobwa.

Muri ibi birori, Juliet Tumusiime yagabiwe inka n’umuhanzi Dr Albert Ndikumana. Dr Albert yavuze ko afite inka i Kayonza, akaba ahaye Juliet imwe muri izo nka, gusa yamusabye kuzajya gukura ubwatsi, kandi ngo n’ubwo atabukura, nta kabuza ngo inka azayimuha. Usibye kuba bakorana mu kiganiro, Ronnie yavuze ko Juliet ari inshuti ye mu buryo budasanzwe.

Ronnie

Ronnie hamwe na Juliet bakorana muri Power of Praise

Ange, muramukazi wa Juliet ndetse unafatwa nk'umubyeyi we, yashimiye Juliet uburyo ari umwana mwiza wiyubaha nk'umunyarwandakazi, akita ku mirimo yo mu rugo, agakunda cyane amasomo ye ndetse akagenera n'umwanya gahunda z'akazi ke, byose bikagenda neza. Sam, musaza wa Juliet yamwifurije isabukuru nziza, ashimira inshuti ze zifatanyije na we, amusaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro afite. Buri wese wari aho, yagize byinshi avuga kuri uyu munyamakuru.

Mu ijambo rye,Tumusiime Juliet yashimiye Imana yabanye na we kuva avutse kugeza ubwo yujuje imyaka 22 y’amavuko. Yashimiye abantu bose bifatanyije na we ku isabukuru ye, yaba ababonetse mu rugo ndetse n’abatabonetse kubera impano zinyuranye, ashimira by’umwihariko Dr Albert wamugabiye inka. Yavuze kandi ko ku munsi we w’amavuko ari ibirori kuri we kuko ari wo munsi yakiriyeho agakiza akavuka ubwa kabiri. Yashimiye Imana yamugiriye neza ikamuhera umugisha mu mwuga w’itangazamakuru akora kuko ngo amaze kuhakura inshuti nyinshi. Yavuze ko ibyo abantu bamuziho yaba imyitwarire ye ndetse n'urukundo abakunda, abikomora ku bo afata nk'ababyeyi be (Sam & Ange).

Juliet Tumusiime

Umutsima wari wateguriwe Juliet

Regy Banks ni umwe mu basore bari muri ibi birori ndetse by’umwihariko akaba umwe mu bagaragaje ko Juliet ari umuntu udasanzwe kuri we. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Regy Banks yavuze ko akunda cyane Juliet bityo kwifatanya na we ku isabukuru ye akaba yabihaye agaciro kangana nk’ako kujya mu Isabato. Regy Banks yagize ati:

Gufasha Juliet kwizihiza isabukuru ye yamavuko njye agaciro nabihaye kangana no kujya mu isabato, mu by’ukuri Juliet ndamukunda ku buryo bitakiri urukundo mbese byabaye ikindi kintu ntarabonera izina kandi mpamya ko atari njye njyenyine umukunda kuko mbizi neza ko afite igikundiro kandi nawe akaba agira urukundo so nongeye kumwifuriza ibyiza byose kandi ndamusezeranya ko ntazarekera kumukunda kuko abikwiriye mbese Juliet yujuje ibisabwa kugira umuntu akundwe. Imana ikomeze imwagure.

REBA AMAFOTO Y'UKO IBI BIRORI BYAGENZE

Regy Banks

Juliet asuhuza Regy Banks

Juliet Tumusiime

Juliet asuhuza Dr Albert

Juliet Tumusiime

Juliet akata umutsima mu bitwenge byinshi

Juliet Tumusiime

Octave ukora kuri TV One ni umwe mu bifatanyije na Juliet mu birori bye

Juliet Tumusiime

Juliet hamwe na Dr Albert wamuhaye inka

Ronnie

Juliet na Ronnie bari basangiye ibyishimo na cyane ko bakorana mu kiganiro Power of Praise

Juliet Tumusiime

Regy Banks

Regy Banks avuga ko ibye na Juliet bimaze gufata urundi rwego ruruta urukundo

Juliet Tumusiime

Umunyamakuru Tumusiime Juliet, ibitwenge byari byamwishe

Juliet Tumusiime

REBA HANO JULIET NA REBY BANKS BARIRIMBANA 'NJYA IMBERE'

UMVA HANO  INDIRIMBO 'TERA INTAMBWE IMWE' YA TUMUSIIME JULIET

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sifa7 years ago
    wowww Juliet happy birthday peee, you are a woman of substance, keep that salvation you got and I also thank God for you existance until now, I really don't know you but I just wanna wish you all the blessings





Inyarwanda BACKGROUND