Joseph Kibwetere ni umwe mu bayobozi b’idini yari ifite imyizerere n’imyigishirize bidasanzwe mu gihugu cya Uganda. Abayoboke b'iryo dini basaga 1000 batwikiwe mu rusengero ari bazima nyuma yo kwizezwa kuva kera ko bazajya mu ijuru bajyanywe n'umuriro.
Kibwetere na bagenzi be, bafatanyaga kuyobora idini Movement for the Restoration of the 10 Commandments ryakoreraga muri Nyabugoto mu karere ka Kanungu mu birometro 45 uvuye mu mujyi wa Uganda (Kampala), rikaba ryari rifite imyizerere idasanzwe turi bubagezeho muri iyi nkuru. Intego y'iri dini yari ukubahiriza amategeko 10 y'Imana. Abayoboke bategekwaga kugurisha imitungo yose ibiguzi bakabishyira abayobozi b'idini nk'uko mu gihe cy'Intumwa byari bimeze.
Mu buzima busanzwe Kibwetere yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari ashinzwe kugenzura amashuri yose ya Kiliziya Gaturika mu karere ka Kanungu. Nyuma yaje gushinga ishuri ryigenga rya Primaire aritangiza ku giti cye atangira kwikorera. Joseph Kibwetere yahoze ari umuyoboke wa Kiliziya Gaturika aza kuyivamo nyuma yo guhura n’abagore batatu bamubwiye ko bamutumweho n’Isugi Mariya umukobwa wahawe umugisha n’Imana.
Abo bagore babwiye Joseph Kibwetere ko yatoranyijwe n’Imana kugira ngo abafashe kwamamaza ijambo ry’Imana. Bamubwiye ko yahiswemo nk’umukristo Gaturika w’inyangamugayo wubahwa na bose,agatoranywa mu bandi kubw’umutima w’impuhwe agira, uwo gusenga cyane ndetse akarangwa n’ibikorwa byiza.
Kibwetere yaje gukora amahano gute?
Joseph Kibwetere yaje kumvira abo bagore ngo boherejwe n'Isugi Mariya, batangiza idini rikora ivugabutumwa bahamagariwe n'Imana nk'uko bamubwiye bahura bwa mbere. Kibwetere n'abo bagore baje kubona abantu benshi idini yabo irakomera ndetse iza no kumwitirirwa bayita Kibwetere Cult. Tariki ya 17 Werurwe 2000 nibwo abayoboke basaga 1000 bo mu itorero rya Kibwetere bapfuye bishwe n’inkongi y’umuriro yakongoye urusengero rwose abari barimo bose barapfa.
Uwo muriro wacanywe n’itsinda ry’abantu bafatanyaga na Kibwetere kuyobora iryo torero. Bakoze ibyo ngo bashaka kwigwizaho imitungo yose y'abayoboke babo. Abayoboke ntibatunguw n'uwo muriro kuko bari barigishijwe ko umunsi umwe mu mwaka wa 2000 hazaza umuriro ukabajyana mu ijuru. Kubw'ibyo bigishijwe kuva kera,ubwo babatwikaga bamwe babonye urusengero ruhiye bizera ko ari imbaraga z’Imana zije kubatwara mu ijuru, mu gihe wari umugambi wateguwe n’abayobozi b’iyo dini bahereye na kera kose bigisha inyigisho z’ubuyobe bagamije kubarya utwabo.
Kibwetere n'abo bafatanyaga kuyobora idini yabo
Andi makuru atangazwa ku byabaye ku bayoboke b’idini ya Kibwetere uwo munsi batwikwa ari bazima, ni uko abayobozi bafatanyaga nawe, uwo munsi bafunze urusengero mu buryo budasanzwe nyuma bakirara mu baboboke bakabasambanya, bakabambura ibyo bari bafite byose, nyuma ngo bagatoroka.
Abayobozi gito bakinengwa n’uyu munsi bafatanyaga na Kibwetere kuyobora iryo torero ndetse akaba aribo bihishe inyuma y’urupfu rw’abo bantu 1000 hari: Credonia Mwerinde, Angelina Mugisha, Fr. Joseph Kasapurari na Fr. Dominic.
Kibwetere n’abo bayoboranaga ibyabo byarangiye gute?
Kibwetere na bagenzi be bafatanyaga kuyobora iryo torero, bivugwa ko nyuma yo gutwika abayoboke babo bakoresheje essence,bamwe muri bo bahise batorokana ibyo bambuye abayoboke babo. Ikindi nuko agatsiko katazwi kakoranaga nabo ari nako kasigaye ku mitungo yose y’itorero,kaje kugenda kayimura buhoro buhoro.
Nubwo hari amakuru avuga Kibwetere nawe yakongokeye muri iyo nkongi y’umurirmo kuwa 17 Werurwe 2000 agapfana n’abayoboke be bari bizeye kujyanwa mu ijuru n’umuriro,hari andi makuru avuga ko ashobora kuba yaratorotse igihugu cya Uganda na nubu akaba ataraboneka.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko Kibwetere ashobora kuba atarapfanye n'abayoboke be
Abayoboke ba Kibwetere bizeraga ko imperuka izaba mu 2000
Abo bakristo basengeraga mu itorero ryitiriwe Kibwetere, bari barigishijwe ko imperuka y’isi yagombaga kuba mu mwaka wa 2000, ibyo barabyizeraga cyane bituma bemera gutanga ibyabo byose babiha abayobozi babo ndetse bigatuma bizera n’izindi nyigisho zisa nk’ubuyobe bacengezwagamo na Kibwetere.
Bari barigishwe kandi ko bazajya mu ijuru banyuze mu muriro ugurumana. Nubwo nta makuru aramenyekana neza niba Kibwetere n’abambari be baba bakiriho, Polisi ya Uganda ivuga ko ibyakozwe byari umugambi mubisha w’abayobozi b’iryo torero kuko ari amahano ndengakamere bityo ababikoze bakaba bari ku rutonde mpuzamahanga rw'abantu bashakishwa ngo bakurikiranwe. Kugeza ubu ariko hashize imyaka 16 nta numwe urafatwa.
Imiryango y'ababuriye ababo mu bwicanyi bwakozwe na Kibwetere
Nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, indi mpamvu yemeza ko ibyabaye byari byateguwe n'idini ya Kibwetere ni uko hari imirambo myinshi yagiye itoragurwa mu duce dutandukanye atari mu rusengero gusa nk’ikimenyetso cy’uko ibyakozwe ari ubwicanyi ndengakamere bwari bwarateguwe na Kibwetere na cyane ko hari abiciwe mu rusengero,abandi bakicirwa hanze yarwo ndetse hakaba hari n’abiciwe muri metero nyinshi uvuye ku rusengero i Nyabugoto.Ikindi kibyemeza ni inyigisho ze yabigishaga umunsi ku wundi.
Imwe mu myemerere ikarishye y’abo mu idini ya Kibwetere “Movement for the Restoration of the 10 Commandments”
Abayoboke b’idini ya Kibwetere bizeraga ko hariho abantu bavugana n’Imana binyuze mu iyerekwa. Ni muri urwo rwego bizeraga ko isi izarangira mu 2000 nk’uko ngo Mariya yabibwiye umwe muri bo mu iyerekwa.
Bizeraga ko badashobora kujya ikuzimu igihe cyose bayobotse inyigisho za Movement for the Restoration of the 10 Commandments.
Bari barigishijwe ko hazabaho iminsi 3 ikurikirana izarangwa n’umwijima ukabije uzagota isi ariko bo bakazarindwa nkuko abo kubwa Nowa bihishe mu nkuge.
Bari bagishijwe ko imperuka niba, abantu bose bazarimburwa hagasigara abo muri iryo torero ryabo, kuva ubwo bakajya bavugana na Yesu barebana imbonankubone.
Ibintu 10 bisa nk’ubuyobe byagaragazaga ko itorero rya Kibwetere aho ryaganaga hatari heza
1.Abayobozi b’iri torero rya Kibwetere,bari baratangarije abakristo igihe imperuka izabera ndetse bakababwira n’ibizakurikiraho ko bazatwara imitungo y'abigometse ku Mana.
2.Mu nyigisho zabo, bateraga ubwoba cyane abayoboke babo bakababwira ko bashobora guhura n’ingaruka zikomeye igihe cyose baramuka bamennye ibanga ry’ibyo bigishwa na Kibwetere.
3.Nta muyoboke wabaga yemerewe gutunga imodoka ku giti cye,uwabaga afite urugendo akeneyemo imodoka, yarayikodeshaga.
4.Abayoboke bari barategetswe kugurisha imitungo yabo yose, amafaranga avuyemo bakayashyira abayobozi b’itorero rya Kibwetere.
5.Ubuyobozi bw’iri torero bwari bwarangije uburenganzira bwa muntu. Urugero ni uko nta wabaga yemerewe kujya mu ishuri, kujya kwivuza, gushaka umugore/umugabo n’ibindi birimo kwakwa uburenganzira ku babyeyi bawe,ku bana bawe, ku mutungo,….
6.Abayoboke b’iri torero babaga baturuka mu miryango ifitanye amasano ya hafi cyangwa se bakaba baturanye. Ibyo byabafashaga kubacengezamo mu buryo bworoshye imyigishirize yabo.
7.Bakoreraga mu bwiru bukomeye,hubakwa inkuta ndende kandi zikomeye cyane zigakikiza inyubako z’iri torero n’aho bateranira hose kugira ngo abari hanze batabasha kureba no kumenya ibiri kuhabera.
8.Ntibyari byemewe ko umugabo akorana imibonano mpuzabitsina n'umugore we kuko no kororoka (kubyara abana)byari bibujijwe. Kubikora byabaga ari ikosa rikomeye rihanirwa by'intangarugero.
9. Abayoboke b’iri torero rya Kibwetere baciwe burundu ku bo mu miryango yabo badahuje imyizerere kugira ngo batazajya bamenya ibibera mu itorero.
10. Babagaho buragi:Nta muyoboke wabaga yemerewe kugira ijambo avugira mu rusengero keretse gusa umwe mu bayobozi baryo. Abayoboke babaga bemerewe kuvuga bakoresheje ibimenyetso n’amarenga gusa.
Iyi ni inyubako y'urusengero rwa Kibwetere ruherereye Nyabugoto
Ese birakwiye ko iki gihe turimo abantu bakomeza kwigisha inyigisho z'ubuyobe zihabanye na Bibiliya bavuga ko bagenderaho? Ese mu Rwanda haba hari abanyamadini bameze nka Kibwetere, hakorwa iki?
TANGA IGITECYEREZO