Nyuma yo gukora igitaramo cye cya mbere kuva atangiye ubuhanzi, kigahembura imitima ya benshi, umuhanzi Paul Hagayi uba mu guhugu cy’u Buholandi yatangaje ko icyo gitaramo cyatumye arushaho gukunda Imana ndetse kinamwongerera imbaraga mu kuyiramya by’ukuri.
Paul Hagayi yakoze igitaramo kuri uyu wa 26 Nzeri 2015 kibera mu Buholandi aho yamurikaga Alubumu ye ya mbere yitwa “Nta rindi zina”. Muri icyo gitaramo, Hagayi yafatanyije n’amatsinda arimo: PPM Worship Team, NHCCH Worship Team, ESICN Worship Team n’abandi.
Paul Hagayi arashima Imana yamushoboje mu gitaramo cye
Igitaramo cya Paul Hagayi kitabiriwe n'abantu benshi barenze abo yatekerezaga
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Paul Hagayi yadutangarije ko icyamushimishije cyane muri icyo gitaramo cye kitabiriwe n’abasaga 200, ari uko yabonye abantu bafite inyota yo kwibera mu nzu y’Imana bayiramya ndetse banayihimbaza. Ibyo byatumye ngo arushaho kumenya neza no gukunda inzira yafashe yo kuramya Imana no kuyihimbaza.
Umuhanzi Paul Hagayi(hagati) yakoze igitaramo cy'amateka mu Buholandi
Igitaramo cye cyakoze ku mitima ya benshi
Paul Hagayi usengera mu itorero Power of Prayer Church ryo mu Buholandi yadutangarije ko mbere yo kujya i Burayi yahoze asengera mu itorero rya Pantekonte ryo mu Rwanda(ADEPR). Kuririmba yabitangiye akiri umwana muto atangirira mu ishuri ryo ku cyumweru ndetse yaje no kunyura mu matsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana.Kuva atangiye ubuhanzi ku giti cye, hashize imyaka ibiri, akaba amaze kugeza Alubumu imwe yise “Nta rindi zina”.
MU MAFOTO REBA UKO IGITARAMO CYA PAUL HAGAYI CYAGENZE
Hagayi yakoze igitaramo cyashimishije abakristo baba mu Buholandi
Igitaramo cye cyatumye yirundurira ku kuyiramya abikunze
Paul Hagayi yacuranze umuziki w'umwimerere
Aba bakobwa ni bamwe mu bamufashije kuririmba umuziki w'umwimerere
Aba ni abacuranzi bamufashije muri icyo gitaramo
Paul Hagayi yakoresheje amoko atandukanye y'ibicurangisho
Rev Pastor Edouar umuyobozi wa Power of Prayer Church, itorero Paul Hagayi asengeramo
Benshi barafashirijwe muri icyo gitaramo
Paul Hagayi yatangajwe n'Imana muri icyo gitaramo cye
Aba bazungu nabo bishimiye cyane Paul Hagayi
Paul Hagayi yashimiye abantu batandukanye
Gideon
TANGA IGITECYEREZO