RFL
Kigali

U Buholandi-Igitaramo cya Paul Hagayi cyatumye yirundurira mu Mana no mu kuyiramya- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2015 10:52
1


Nyuma yo gukora igitaramo cye cya mbere kuva atangiye ubuhanzi, kigahembura imitima ya benshi, umuhanzi Paul Hagayi uba mu guhugu cy’u Buholandi yatangaje ko icyo gitaramo cyatumye arushaho gukunda Imana ndetse kinamwongerera imbaraga mu kuyiramya by’ukuri.



Paul Hagayi yakoze igitaramo kuri uyu wa 26 Nzeri 2015 kibera mu Buholandi aho yamurikaga Alubumu ye ya mbere yitwa “Nta rindi zina”. Muri icyo gitaramo, Hagayi yafatanyije n’amatsinda arimo: PPM Worship Team, NHCCH Worship Team, ESICN Worship Team n’abandi.

Paul Hagayi

Paul Hagayi arashima Imana yamushoboje mu gitaramo cye

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cya Paul Hagayi kitabiriwe n'abantu benshi barenze abo yatekerezaga

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Paul Hagayi yadutangarije ko icyamushimishije cyane muri icyo gitaramo cye kitabiriwe n’abasaga 200, ari uko yabonye abantu bafite inyota yo kwibera mu nzu y’Imana bayiramya ndetse banayihimbaza. Ibyo byatumye ngo arushaho kumenya neza no gukunda inzira yafashe yo kuramya Imana no kuyihimbaza.

Paul Hagayi uba mu Buholande

Umuhanzi Paul Hagayi(hagati) yakoze igitaramo cy'amateka mu Buholandi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cye cyakoze ku mitima ya benshi

Paul Hagayi usengera mu itorero Power of Prayer Church ryo mu Buholandi yadutangarije ko mbere yo kujya i Burayi yahoze asengera mu itorero rya Pantekonte ryo mu Rwanda(ADEPR). Kuririmba yabitangiye akiri umwana muto atangirira mu ishuri ryo ku cyumweru ndetse yaje no kunyura mu matsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana.Kuva atangiye ubuhanzi ku giti cye, hashize imyaka ibiri, akaba amaze kugeza Alubumu imwe yise “Nta rindi zina”.

MU MAFOTO REBA UKO IGITARAMO CYA PAUL HAGAYI CYAGENZE

Paul Hagayi

Hagayi yakoze igitaramo cyashimishije abakristo baba mu Buholandi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cye cyatumye yirundurira ku kuyiramya abikunze

Igitaramo cya Paul Hagayi

Paul Hagayi yacuranze umuziki w'umwimerere

Igitar

Aba bakobwa ni bamwe mu bamufashije kuririmba umuziki w'umwimerere

Igitaramo cya Paul Hagayi

Abacuranzi ba Paul Hagayi

Aba ni abacuranzi bamufashije muri icyo gitaramo

Igitaramo cya Paul Hagayi

Paul Hagayi yakoresheje amoko atandukanye y'ibicurangisho

Rev Edouar

Rev Pastor Edouar umuyobozi wa Power of Prayer Church, itorero Paul Hagayi asengeramo

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Benshi barafashirijwe muri icyo gitaramo

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Paul Hagayi

Paul Hagayi yatangajwe n'Imana muri icyo gitaramo cye

Paul Hagayi

Aba bazungu nabo bishimiye cyane Paul Hagayi

Igitaramo cya Paul Hagayi

Paul Hagayi yashimiye abantu batandukanye

Gideon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Congz @ paul komerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND