RFL
Kigali

''Twavugaga ko dukeneye igitaramo cy'umuriro ariko cyabaye ikibatsi'' Trinity Worship Centre-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2018 16:27
4


Trinity Worship Centre ni ihuriro rishya ry'abaramyi ryavukiye muri EPR Kanombe/Kabeza, rigizwe n'abantu bagera kuri 73, ryakoze igitaramo cya mbere mu mateka yabo mu mezi atatu bamaze, banyurwa cyane n'uko cyanze dore ko bavuga ko cyari ikibatsi.



Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 7/10/2018 kibera kuri EPR Kanombe/Kabeza Kuva Saa Cyenda z'amanywa. Trinity Worship Centre yari iri kumwe na Aline Gahongayire, Papa Emile, Nelson Mucyo, Prosper Nkomezi n'abandi. Igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza.

Trinity Worship Centre

Trinity Worship Centre mu gitaramo bakoze kuri iki Cyumweru

Trinity Worship Centre yishimiwe cyane mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye ndetse no mu mikino yakinnye cyane cyane umukino ushushanya ko Yesu Kristo ari we uruhura abarushye n'abaremerewe. Mugwaneza Jean Pierrre umuyobozi wa Trinity Worship Centre yabwiye Inyarwanda.com ko batunguwe n'ibyabereye mu gitaramo cyabo kuko bavugaga ko bifuza gukora igitaramo cy'umuriro, ariko bikarangira bakoze igitaramo cy'ikibatsi. Yagize ati:

Igitaramo cyari cyiza cyane, byanze bikunze iyo utegura igitaramo, hari ishusho uba ucyifuzamo ariko ishusho twabonye uyu munsi irenze uko twabiteganyaga kuko twavugaga ko dukeneye igitaramo cy'umuriro ariko cyabaye ikibatsi, cyari cyiza cyane kabisa. Habayemo kuramya Imana guhimbaza Imana, icyari kigambiriwe byari ukugira ngo abantu babohokere Imana, bashime Imana, babyinire Imana kuko nka twe nka Trinity turashima Imana ko mu mezi atatu tumaze tuvutse turi kubona ibitangaza by'Imana.

Trinity Worship Centre igizwe n'abaramyi baturuka muri EPR no mu yandi matorero atandukanye, icyakora icyicaro gikuru mu Rwanda kibarizwa kuri EPR Kanombe/Kabeza. Babwiye Inyarwanda.com ko bafite icyizere cyo gukomeza gushinga imizi mu gukorera Imana haba mu muziki no mu bundi buryo kuko bizeye Imana byongeye bakaba baravukiye mu itorero ndetse rikaba ribashyigikiye. Nyuma y'iki gitaramo, bagiye kwitegura Trinity Talent show izaba mu kwezi kwa 12 bizaba ari ibintu byiza cyane.

REBA UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA TRINITY WORSHIP CENTRE

Trinity Worship Centre

Nkomezi Prosper mu gitaramo cya Trinity Worship Centre

Trinity Worship CentreTrinity Worship Centre

Aline Gahongayire mu gitaramo cya Trinity Worship Centre

Trinity Worship Centre

Emile Nzeyimana (Papa Emile)

Trinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship Centre

Mugwaneza Jean Pierrre umuyobozi wa Trinity Worship Centre 

Trinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship Centre

Banyuzwe cyane n'igitaramo bakoze kigahembura imitima ya benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fisi5 years ago
    Mwaduhesheje umugisha, Imana ibahe umugisha. It was wooww
  • Nsengiyumva Anicet5 years ago
    murabasha mukomerezaho
  • ubuzima5 years ago
    Ni ukuri Imana ihe umugisha ibyo muteganya kutugezaho kandi ibyo mukora, ntabwo muri kuruhira ubusa. Mwarakoze kubw'iki gitaramo. Ni ukuri twanezerewe
  • Bonheur Byiringiro5 years ago
    yewe Imana nibyose ibihe byose twaranezerewe bihambaye Imana ishimwe





Inyarwanda BACKGROUND