Mu gihe Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR amaze iminsi itandatu mu gihome ashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR, umuhanzi Theo Bosebabireba avuga ko ari mu gahinda kubera gufungwa kwe.
-Bosebabireba ari mu gahunda kubera gufungwa kwa Bishop Tom
-Bosebabireba amaze iminsi atarya kumanywa kubera gushavuzwa n'ifungwa rya Tom
-Bosebabireba afite ibintu 5 ashimira Bishop Tom
-Bosebabireba arasaba abakrito ba ADEPR kwishyura amafaranga Tom ashinjwa kunyereza
-Bosebabireba avuga ko atari byiza ko abakozi b'Imana bagaraguzwa agati
Bishop Tom Rwagasana afunganywe n’abandi bayobozi 5 bo muri ADEPR, bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero rya ADEPR ndetse kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017 ni bwo bashyikirijwe ubushinjacyaha.Theo Bosebabireba, yavuze ko satani ari umugome kuko yabateze imitego, bamwe bakayigwamo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Bosebabireba yavuze ko afite agahinda gakomeye. Yagize ati:
"Mfite agahinda gakomeye cyane kuko aba ni bo batumye tujya gufungura itorero i Bugande kandi tumeze neza, abagande barimo gukizwa kubwinshi. Sinejejwe n'ibyabaye ku bayobozi banjye nakundana. Burya ubuyobozi bwose bushyirwaho n'Imana. Hari ibintu bigera kuri bitanu ubuyobozi bwa Bishop Sibomana na Tom bwahinduye muri ADEPR. " Theo Bosebabireba yavuze ko satani ari umugome kuko ahora atega abantu imitego, ati:
Burya Satani ni umugome aba agira ngo atuyobye ubu se bagufungira umubyeyi ukirirwa ubyina cyangwa wakwirirwa urira. Mugire icyo mubivugaho abo bakozi b’Imana bakoreye Imana, satani abatega imitego bamwe basimbuka uko bashoboye, umuntu wese uzavuga nabi Tom (Bishop Tom) akavuga nabi abakozi b’Imana azanyitondere kuko njyewe nshigikiye Imana yabahamagaye, Haleluya (Imana ishimwe).
Theo Bosebabireba yavuze ibintu bitanu ashimira ubuyobozi bwa Bishop Tom na Bishop Sibomana yagize ati:
Ibintu mbakundira byagera no ku 10 ariko reka mvuge bitanu. Kuva bano bayobozi bajyaho, ni bwo ku nsengero zose za ADEPR hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abantu bazizie Jenoside yakorewe abatutsi, icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko abandi batari baragikoze. Icya kabiri ni ukuntu baguye amarembo bagafungura amatorero hanze y’u Rwanda, bajya mu Bugande, kandi ibintu biri kubera mu Bugande nkanjye ugenda mu byaro, hamaze kugera insengero nyinshi, ibyo ni ibintu bakoze. Nta n’uwamenya niba icyo gihombo bataragitewe n’uko kwitanga bagura umurimo w’Imana.
Bosebabireba arasaba abakristo ba ADEPR kwitanga bakishyura umutungo Bishop Tom ashinjwa kunyereza yagize ati:
Ikindi kintu nabakundiye bagerageje kuzana amaraso mashya mu murimo w’Imana, abantu b’abasore babaha ubupasitori. Ni bwo bwa mbere ku ngoma yabo, habayeho pansiyo (ikiruhuko cy’izabukuru). Ukurikije njyewe ibyo numva babashinja, hanyuma nkashingira no kubyo bakoze, ibyo babashinja umuntu yabyihanganira, tugashaka ukuntu tubigarura kuko ni twe maboko y’itorero, niba harabayeho igihombo tukacyigaho ariko ntabwo ari byiza ngo abakozi b’Imana babagaraguze agati. Njye ntabwo byanshimishimije ku ruhande rwanjye, ni ibintu byambabaje, ubu natangiye kwiyiriza ubusa kuva nabimenya, ubu ndi kubasengera.
Umuhanzi Theo Bosebabireba ubarizwa mu itorero rya ADEPR ndetse akaba arimazemo imyaka 22, ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’ubuyobozi bwa Bishop Tom na Bishop Sibomana dore ko mu gihe bamaze bayobora iri torero ry'abanyamwuka, Bosebabireba yagiye ahura n’ibyo we yita ibigeragezo agahagarikwa na komite y'abahanzi bo muri ADEPR ariko aba bayobozi barimo na Bishop Tom Rwagasana uri mu gihome, nyuma yaho bakamubabarira bakamuha uburenganzira bwo kuririmba muri ADEPR hose mu Rwanda no hanze yarwo.
Icyo gihe mu byo Bosebabireba yashinjwaga harimo kunywa inzoga, gutera inda, ubwambuzi n'ibindi. Ibi ariko we yarabihakanaga akavuga ko ari ukumusebya. Kuri ubu Bosebabireba avuga ko nta muntu ukwiye kuvuga nabi Bishop Tom kimwe n'abandi bakozi b'Imana kuko ngo ashyigikiye Imana yabahamagaye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yavuze ko ibyo ashimira Bishop Tom na biro nyobozi ya ADEPR ntaho bihuriye n'ibyamubayeho kuko abamuhagaritse ngo batanze raporo mu buyobozi hejuru, hanyuma hakabura ibimenyetso bagasanga arengana.
Bishop Tom Rwagasana amaze iminsi 6 mu gihome
Umuhanzi Theo Bosebabireba arasaba abakristo ba ADEPR gukusanya amafaranga bakishyura ayo Tom ashinjwa kunyereza.
TANGA IGITECYEREZO